DJ Miller yashyinguwe (Video + Amafoto)

Inkuru y’urupfu rwa Karurangwa Virgile uzwi nka DJ Miller yamenyekanye ku gicamunsi cyo cyumweru tariki 5 Mata 2020, imihamgo yo kumushyingura ikaba yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Mata 2020.

DJ Miller yapfiriye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal Hospital), aho yari amaze iminsi itanu arwaye, biturutse ku guturika umutsi wo mu mutwe.

Umuhango wo kumushyingura wabanjirijwe no gusezera ku murambo wa nyakwigendera. Abagiye gusezera ku murambo iwe mu rugo, bari 50 kuko ari wo mubare wari wemewe kubera icyorezo cya COVID-19. Barimo umugore we Nigihozo Hope, nyina wa DJ Miller, ndetse n’inshuti nke n’abavandimwe.

Mu ijambo ry’umugore wa Dj Miller yagize ati “Yabayeho ubuzima bw’ibyishimo, yari afite inshuti nyinshi kandi yazikundaga zose. Sinumva ukuntu ansize kuko twari dufitanye imishinga myinshi, ariko nzakomeza kubaho nyishyire mu bikorwa.”

Umubyeyi wa Dj Miller yagarutse ku minsi ya nyuma yamaranye n’umuhungu we ari kwa muganga. Yavuze ko yari yaraye amurwaza, amaze gutaha Dj Miller aramuhamagara aramubwira ati “Mama ngwino ndagukumbuye” ni yo magambo ya nyuma bavuganye.

Mu ijambo rye yagize ati "Miller yabaye umugabo akiri muto. Wambereye umwana mwiza bidasanzwe, byishimo byanjye sinteze kukwibagirwa! Nzakomeza kugukunda no kugukundira Hope na Shani (umugore n’umwana we asize).”

DJ Pius yavuze ijambo nk’uhagarariye abandi ba DJs, agaruka ku buryo yamumenye muri 2004 ubwo yatangiraga umwuga w’ubu DJ, avuga uburyo bamushakiye izina rya Miller, avuga ko umuryango w’aba DJ babuze umuntu ukomeye.

Abandi ba Dj bari bafitanye itsinda ryitwa Dream Team Djs ririmo Dj Marnaud na Dj Toxxyk Na Dj Miller mu butumwa bamugeneye, bagize bati “Amagambo ntiyasobanura icyo wari uvuze kuri twe, nubwo ugiye turacyari itsinda.”

Nyuma yo gusezera ku murambo we, hakurikiyeho umuhango wo kujya gushyingura mu irimbi rya Rusororo.

Reba mu mashusho (Video) uko umuhango wo kumuherekeza wagenze:

Amafoto &Video : Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Dj miller twamukundaga nyagasani amwakire mubayo kd aruhukire mumahore kd abo asize nyagasani abakomeze abarinde

Nkurikiyimana jean bosko yanditse ku itariki ya: 4-02-2022  →  Musubize

Dj miller yari umuhanzg ukunzwe n’abatari bake mu rwanda but R.I.P

Martin kevin yanditse ku itariki ya: 27-05-2020  →  Musubize

TWARAMUKUNDAGA IMANA IMUHE IBIRUHUKO BIDASHIRA

HAKIZIMANA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 23-04-2020  →  Musubize

Niyigendere.He was too young to die.L’avenir l’attendait.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

munyemana yanditse ku itariki ya: 9-04-2020  →  Musubize

yooooo dukomeje kubafata mumugongo natwe twarababaye cyane ark ntakund niwabo watwec mukomez kwihangana

bango kevine yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka