DJ Marnaud wari wafunzwe azira guteza urusaku yarekuwe

Umunyamuziki uvanga imiziki (DJ), uzwi ku izina rya DJ Marnaud wari wafunzwe akekwaho gusakurisha imiziki, ubwo yari arimo acuranga mu kabari kitwa Pilipili, gaherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, amakuru agezweho aravuga ko yamaze kurekurwa.

Amakuru y’ifungwa rya DJ Marnaud yazindutse acicikana ku mbuga nkoranyambaga nka twitter kuri uyu wa kane, aho abenshi bibazaga impamvu Polisi yafunze umucuranzi, aho gufunga ba nyir’akabari kuko ari bo bashinzwe kugenzura niba imiziki inyubako zabo zisohora iri ku rugero rwemewe n’amategeko.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane abavanga imiziki, bavugaga ko hagombaga gufungwa ba nyir’akabari, kuko umucuranzi we yari yahawe akazi.

Uwitwa Deejay Africano yanditse ati “Kuri Polisi yacu dukunda, umuvandimwe DJ Marnaud yafunzwe. Yahawe akazi, yishyura imisoro, agira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ariko si we nyir’akabari cyangwa nyir’ibyuma by’umuziki”.

Tuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi, ubwo byavugwaga ko DJ Marnaud yari agifunze, yadusabye kwihangana gato ngo aze kuduha amakuru nyuma.

Gusa kuri twitter ya Polisi y’u Rwanda, bari banditse ko iki kibazo bari kugikurikirana.

Mu gihe gito amakuru y’ifungwa rya DJ Marnaud atangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, hahise hatangazwa andi makuru ko amaze gufungurwa.

Uwitwa Bruceintore yanditse kuri twitter ati "Ku babyibazagaho mwese, DJ Marnaud yarekuwe".

Ingingo ya 53 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, ivuga ko guteza urusaku rurengeje ibipimo bitabangamiye ibiteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu gupima urusaku, hakoreshwa igipimo bita desibeli (decibels). Ibipimo bigaragaza ko urusaku ruri ku gipimo desibeli 60 nta cyo ruba rutwaye mu biganiro bisanzwe.

Mu bitaramo by’imiziki, urusaku rugomba kuba rutarengeje ibipimo bya desibeli 120, ariko muri rusange, urusaku rurengeje desibeli 85, bivugwa ko ari rubi ku buzima bw’umuntu.

Umuntu uteza urusaku rurengeje ibipimo byagenwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka