Cindy azafasha Kid-Gaju kumurika umuzingo “Gahunda”

Cindy Sanyu araye mu Rwanda aho yaje gufasha umuhanzi Kid Gaju kumurika alubumu yitiriye indirimbo bakoranye bise “Gahunda”.

Igitaramo cyo kumurika “Gahunda” kirabera i Kicukiro kuri “+250 Lounge” kuri uyu wa18 Werurwe 2016. Kwinjira biraba ari 5000FRW.

Cindy Sanyu mu Rwanda mu gitaramo cyo kumurika "Gahunda" ya Kid Gaju.
Cindy Sanyu mu Rwanda mu gitaramo cyo kumurika "Gahunda" ya Kid Gaju.

Iki gitaramo cyagombaga kuba mu mpera za 2015 ariko kiza gisubikwa ikitaraganya kubera impamvu batashoboye gusobanura.

Mu gihe igitaramo cyasubitswe Cindy yageze mu Rwanda, bivugwa ko hari ibyo atari yashoboye kumvikanaho n’abamufasha mu muziki.

Cinderella Sanyu wamenyekanye cyane nka Cindy yavutse ku tariki 28 Kanama 1985 avukira i Mbale muri Kampala mu gihugu cya Uganda.

Yatangiye kuririmba akiri umwana muto ndetse ku myaka 15 yitabiriye "Capital Radio All Stars Talent Search, rimwe mu marushanwa akomeye muri Uganda, yegukana umwanya wa gatatu.

Yakoranye cyane na Producer Steve Jean amufasha cyane kugeza ubwo yitabira "Coca Cola Pop Stars", ari na byo byamugejeje mu kuba mu ba “Blue 3” muri 2003.

Yegukanye ibihembo byinshi birimo icy’umuhanzi mwiza (Best artist/Group) muri Uganda, amashusho meza y’indirimbo (Best Music Video) muri “Kisima Music Awards” muri 2005 n’ibindi.

Zimwe mu ndirimbo ze harimo nka “Mundeke nyimbe”, “Bitabula”, “Dat Dat”, “Still Standing”, “Ndi mukodo” yatanyije na Navio, “Gahunda” yafatanyije na Kid Gaju n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka