Byacitse: indirimbo nshya ya Kamichi

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi, kuri uyu wa kane tariki 16/08/2012 arashyira hanze indirimbo nshya yise “Byacitse” yakorewe muri Bridge Records.

Ubwo twaganiraga ku mugoroba wa tariki 15/08/2012 yagize ati: “Amakuru ni meza biragenda neza nta kibazo, ejo nzashyira hanze indirimbo yanjye Byacitse yakozwe na Piano muri Bridge Records. Iyi ndirimbo ni nziza bya hatari kurusha Kabimye.”

Kamichi yasobanuye ko iyo ndirimbo yayise “Byacitse” kubera ko hari igihe abantu bafata ibintu byose ngo byacitse byacitse. Yagize ati “Nashakaga gusaba abantu kutabona ibintu byose ngo bumve ko ubuzima bwahagaze, ndetse bage barekeraho no kwitiranya ibintu aho usanga habaye ikintu bagahita bagifata uko kitari.”

Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamich.
Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamich.

Kamichi amaze kumenyekana cyane nk’umuntu ugira udushya mu ndirimbo ze ku bijyanye n’uburyo azita, ibitekerezo biba birimo ndetse n’uburyo amashusho y’indirimbo ze aba akoze.

Iyi ndirimbo ye “Byacitse” ije nyuma y’iyo yise “Kabimye” aho yashakaga kuvuga ngo “Hahiye” cyangwa se “Byashyushye”, nk’uko yabidusobanuriye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka