Burna Boy yatsindiye igihembo cya BET Awards ku nshuro ya kabiri
Umunya-Nigeria Burna Boy yatsindiye igihembo cya BET Awards mu cyiciro cya Best International Act.

Ibirori bya BET Awards byabereye kuri murandasi mu mujyi wa Los Angeles mu rukerera rwo muri iki gitondo, uwari umuhuza w’amagambo yari umunyarwenya Amanda Seales.
Burna Boy yari mu cyiciro kimwe na Rema wo muri Nigeria, Innoss’B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) wari ugiyemo bwa mbere, Sho Madjozi wa Afrika y’Epfo, Stormzy wo mu Bwongereza ndetse na Ninho na S.Pri bo mu Bufaransa.
Mu mashusho avuga ijambo ryo kwakira iki gihembo, Burna Boy yagize ati “Ni ubwa kabiri nakiriye iki gihembo ndabishimiye. Ndashaka gufata uyu mwanya ngo ngire icyo mvuga, mu mwaka wa 1835 ibihugu byo muri Afurika byarategetswe. Iki ni cyo gihe cyo kugira ngo dusubire tube ubwami twahoze, kuko kugira ngo ubuzima bw’umwirabura bugire agaciro, Afurika igomba kugira agaciro.”
Iki gihembo ni inshuro ya kabiri Burna Boy agitwaye kuko mu mwaka ushize nabwo yagitwaye ari mu cyiciro cya Best international Act hamwe na Mr Eazi, AKA, Dave, Giggs, Dosseh na Aya Nakamura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|