Bugesera: Abahanzi bari muri PGGSS basuye imfubyi n’abapfakazi za Jenoside
Abahanzi bari muri Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), tariki 16/04/2012, basuye imfubyi n’abapfakazi za Jenoside mu mudugudu wa Rwakibilizi ya 2, akagali ka Nyamata Ville mu murenge wa Nyamata i Nyamata banabashyikiriza imfashanyo zitandukanye.
Bimwe mu byo abahanzi bari bitwaje byo gufasha abo bapfakazi n’imfubyi ni umuceli, amasabune, amavuta yo guteka, isukari n’ibindi. Barabibashyikirije, barabaganiriza ndetse baranabaririmbira.

Nubwo izi mfubyi n’abapfakazi batishoboye basuwe bagahabwa imfashanyo z’ibiribwa, biragaragara ko atari cyo bakeneye gusa kuko bafite n’ibibazo bimwe na bimwe biterwa n’ingaruka za Jenoside.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 21 ufite ibibazo by’ihungabana akaba amaze imyaka icyenda yose arira kandi kurya ari ikibazo. Biragaragara ko bakeneye no gusurwa kenshi atari mu gihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 gusa.

Umuyobozi w’umudugudu wa Rwakibilizi ya 2 ari nawo wari wasuwe, yatangaje ko bishimiye cyane iki gikorwa cy’abahanzi n’ababafashije muri icyo gikorwa aribo Bralirwa na East African Promotors.
Uwizeye Jean Pierre, ushinzwe ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa yagize ati “aba bahanzi baje hano kugira ngo babakomeze. Muri iki gihe cyo kwibuka baretse kwishimisha bifatatanya n’Abanyarwanda mu kubafata mu mugongo bakomeza imiryango yasigaye. Ubutumwa nabaha kandi ugukomera mukizera ejo hazaza heza.”

Aba bahanzi bo muri PGGSS kimwe n’abandi bahanzi muri rusange bafite uruhare runini muguhindura, gusana no kubaka umuryango nyarwanda bifashishije ibikorwa ndetse n’ubutumwa batanga mu bihangano byabo; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi wa East African Promotors, Joseph Mushyoma.
Byaba byiza ibikorwa nk’ibi byitabiriwe n’abanyarwanda bose kandi mu gihe cyose ntibibe gusa mu gihe cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri 1994.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
imfubyi za genocide ko zidakura da!!!!
muri abantu baba gabo cyane. gusa ntibirangirire aha.