Assa Veejay arahakana ko ari mu rukundo na Sister Macky

Mudendezo Assa uzwi ku izina rya Assa Veejay, umwe mu basore bazwi mu kiganiro cy’indirimbo cyitwa “The Beat” kinyura kuri televiziyo y’u Rwanda akaba n’umunyamakuru kuri Rwandastar.net arahakana amakuru amuvugwaho ko yaba ari mu rukundo n’umuhanzikazi ukizamuka uzwi ku izina rya Sister Macky.

Ni ibintu bisa nk’aho bimaze kugirwa umuco aho usanga umukobwa ugiye kwinjira muri muzika bamubwira ko natareba umusore usanzwe ari mu bya muzika ngo bakundane atazigera atera imbere mu muziki bityo ugasanga benshi mu bakobwa bashatse abasore bakundana gutyo ariko atari urukundo ruzima ahubwo ari ukugira ngo amuzamukireho nyuma yamara kugira aho agera yumva ko wawundi ntacyo akimumariye, akamuta.

Ibi rero byaduteye kwibaza niba urukundo ruvugwa hagati ya Assa Veejay n’uyu muhanzikazi Sister Macky rwaba ari rumwe muri izo nkundo zateye muri muzika nyarwanda cyangwa se rwaba ari urukundo ruzima.

Ubwo twari kumwe nabo bari kumwe mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Rubangura tariki 06/06/2012, twifuje kumenya ukuri ku bibavugwaho tubanza kwegera Assa Veejay wenyine maze mu kiganiro twagiranye adutangariza ko nta rukundo ruri hagati ye na Sister Macky.

Sister Macky na Assa Veejay.
Sister Macky na Assa Veejay.

Assa Veejay yagize ati: “ibyo byo sinamenya, kereka mubajije nyirubwite niwe ubizi.” Twakomeje tumubaza ku ruhande rwe icyo abiziho cyangwa se abivugaho akomeza agira ati: “Ku ruhande rwanjye, Sister Macky ni inshuti yanjye mu buryo busanzwe.”

Sister Macky we yavuze ati: “Veejay Assa ni inshuti yanjye mu buryo busanzwe turaziranye, sinzi abantu babivuga aho babikura cyane ko tutarabibabwira twebwe.”

Twakomeje tumubaza niba nawe ajya yumva hari abantu bajya babivuga akomeza agira ati: “Yeah numva babivuga ariko twe ntabwo twari twabaha igisubizo nyacyo.”

Tumubajije niba atekereza ko icyo gisubizo gishobora kuza, hanyuma aseka aravuga ati: “yeah gishobora kuza tuzakibaha mu minsi iri imbere.”

Twakomeje tumubaza niba Assa Veejay aramutse amusabye urukundo yarumwemerera nyuma y’uko amaze kubyumvana abantu benshi nabo babona ko hashobora kuba hari urukundo hagati yabo, Sister Macky aseka nanone yasubije agira ati: “haha icyo gihe nyine twabibamenyesha, mwabimenya ko twatangiye kujya murukundo.”

Twifuje kumenya kuri we umusore mwiza ari umusore umeze gute? adusubiza agira ati: “Umuhungu mwiza navuga ni umuhungu unkunze, ikindi akaba ari umuhungu muremure”.

Sister Macky.
Sister Macky.

Sister Macky ni umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi uri kuzamuka ubu akaba yaratangiye umuziki mu mpera z’umwaka ushize wa 2011. Aririmba injyana ya Afrobeat akaba ariko ateganya no kuzakora n’izindi njyana. Amaze gushyira hanze indirimbo zigera nko kuri 2 harimo iyo yise “Amapingu y’urukundo” n’indi yise “Inzozi”.

Amapingu y’urukundo yayihimbye kubera filime amapingu y’urukundo kuko yanayikinnyemo mu gice cyayo cya kabiri. Inzozi yo yayihimbye ari igitekerezo kimujemo gutya gusa nk’uko yakomeje abidutangariza.

Uyu muhanzikazi atuye i Nyamirambo hafi yo kuri ERP amazina ye nyayo atari ay’ubuhanzi ni Uwiragiye Immaculée.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka