Amwe mu mateka y’umuhanzi Olivier Ndatimana
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana, uzwi nka Papa Hero ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR-Matyazo mu karere ka Huye.
Ni umugabo wubatse akaba afite umugore n’abana babiri b’impanga. Yatangiye ubuhanzi afite imyaka 12 gusa ubwo yinjiraga muri korali. Mu makorali yabayemo harimo iyitwa JABBOK choir aho yacurangaga gitari (guitar Player Bass).
Mu mpera z’umwaka wa 2010 yabaye umuhanzi kugiti cye akaba yaramenyekanye ku ndirimbo ze nka “Urugendo”, “Yesu yaratwishyuriye” n’izindi.

Ndatimana warangije kaminuza ni umuhanzi ukunze kwiyambazwa cyane mu bitaramo hirya no hino mu karere ka Huye kubera ubuhanga bamuziho.
Nubwo akunda kuririmba cyane no gukora umurimo w’Imana, yakunze kugenda acika intege kenshi na kenshi ariko kuri ubu akaba yariyemeje guhaguruka ubudasubira inyuma ngo akorere Imana.
Ibi bigaragazwa n’intego yihaye igira iti: “Iki nicyo gihe cyo kugirango amatabaza yacu yake kandi itaranto yacu yunguke nkuzayibazwa n’uwayimuhaye”.

Uyu muhanzi yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare akaba kuri ubu ari kubarizwa muri Korali Jabbok (Jabbok Choir) mu karere atuyemo ari naho yakomereje umurimo w’Imana aho aririmba akanacuranga.
Akomeje ibikorwa bye by’ubuhanzi akaba ateganya gushyira hanze alubumu ye mu mpera z’uyu mwaka ikazaba igizwe n’indirimbo 10.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|