Ambassadors of Christ Choir yataramiye abanyaruhango benshi bakira agakiza
Abatuye Akarere ka Ruhango by’umwihariko abakiristu b’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi, bakiranye urugwiro rudasanzwe korari Ambassadors of Christ Choir yifatanyije nabo mu giterane y’iminsi 14 kimaze igihe gito gitangiye.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kubera iyi Korari maze ubwo yatangiraga kuririmba zimwe mu ndirimbo zayo zizwi abantu bose bava mu byicaro. Nyuma y’ubutumwa bwatanzwe haba mu ndirimbo ndetse n’ibyigisho abavugabutumwa bahatangiye, benshi batashye bakiriye agakiza.
Mugabo Enock, umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo yagize ati “ibi n’ibyishimo bidasanzwe kubana iyi korari twajyaga twumva ku maradiyo na televiziyo, kuba ituririmbiye imbona nkubone biraturenze”.

Pasteur Ngirinshuti Samuel, umuyobozi w’itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu gace k’Akamajyepfo “field yo hagati”, yavuze ko ibyo yabonye mu Ruhango bidasanzwe kuko ngo ni ubwa mbere abonye amavuna yitabirwa kuri urwo rwego.
Ati “uzi kubona amavuna yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 7, abasaga 200 bagakizwa, byaturenze twanezerewe cyane kuri uyu munsi”.
Muvunyi Ruben, umuyobozi wa Ambassadors of Christ Choir yavuze ko zimwe mu ntego z’iyi korari zari isanamitima y’abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, none ubu bakaba bakomeje kubwiriza abantu ngo bagarukire Imana bihane ibyaha byabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier wari witabiriye aya mavuna kuwa Gatandatu tariki ya 17/01/2015 yashimiye abatekereje iki giterane, anashimira amakorari yitabiriye ubutumwa bwiza akomeje kubiba mu banyaranda.
Iki giterane cyatangiye tariki ya 10/01/2015 biteganyijwe ko kizasoza tariki ya 24/01/2015, intego zacyo zikaba ari ugahamagarira abanyarwanda kwiyegereza Imana hakiri kare kugira ngo batazatungurwa n’igaruka ry’umwana w’Imana, nk’uko bitangazwa na Pasteur Hategekimana Callixte, umuyobozi w’intara y’ivugabutumwa ya Mujyejuru y’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Ruhango.


Eric Muvara
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze nitwa Charlotte mperereye kwitorero rya kabangu intarayivugabutumwa ya munyana aprciet for as we have good job the God protect for as and your families
Nanje Ndi Mu BURUNDI Indirozanyu Nisawa Komera Kumurimo
NDI MUBURUNDI MUKOMERE KUMURIMO
NDI MU BURUNDI NDASHIMISHWA NINDIRIMBO ZANYU NKIPFUZA KUBABONA KANDI NDIPFUZA NKAKORARE NDIMWO KOYOGERA KURUGERO NKURWO MURAKOZE!
AMBASSADORS OF CHRIST Mukomere m’umwami ,jye birashimisha cyane iyo abana b’Imana bateraniye hamwe bahimbaza umwami wacu yezu kristo Imana iduhane umugisha! AMENA
Ndashimishwa nindirimbo ziyo korari ndi Burundi ndipfuza cyane bubabona amaso kumaso
nkunda ambassador of christ choir cyane kuko indirimbo zabo zintera gukomera murinjye ndabakunda imana ibampere imigisha nimbaraga mu murimo wayo mukora
Nibyo kwishimira kubnk kolari nka ambassadors mu RUHANGO!!!!
Nukuri birashimishije cyane kubona abantu bangana gutya bagarukira Imana nibyizape!