Ambassadors of Christ Choir ikomeje inzira igana ku ntego zayo
Ubuyobozi bwa korari Ambassadors of Christ buravuga ko bwishimira aho imaze kugera ishyira mu bikorwa intego zari zigamijwe kugeraho.
Ubuyobozi bw’iyi korari buvuga ko yatangiye umurimo mu mwaka 1995 nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi benshi bakahagwa abandi bagasigarana ibikomere bitandukanye cyane cyane ibyo ku mutima.

Umuyobozi w’iyi korari, Muvunyi Robin, avuga ko iyi ijya gushingwa yari ifite intego zitandukanye ariko cyane cyane iyo gusana imitima y’abanyarwanda nyuma ya jenoside ndetse no kubwira abantu ubutumwa bwiza bakamenya Imana hakiri kare.
Muvunyi avuga ko bakoze umurimo utoroshye urimo kwinjira mu magereza bakabwiriza imfungwa n’abagororwa bakabasha gucira bugufi abo bahemukiye bakabegera bakabasaba imbabazi.

Muvunyi avuga ko ubutumwa bwagiye butangwa hifashishijwe indirimbo z’iyi korari bwakoze ku mitima ya benshi bakemera guca bugufi hakabaho gusaba imbabazi, bityo bituma ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bugenda bugaruka.
N’ubwo iyi korari yishimira ko zimwe mu ntego zayo zagezweho ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ubutumwa bwiza bukomeze kugera ku banyarwanda, bityo biyegereze Imana.

Korari Ambassadors of Christ igizwe n’abanyamuryango 40.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ambasaders of christ turabakunda iburengerazuba
nibyiza cyane ko Ambassadors,of christ isana imitima y’abanyarwanda inasakaza ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo mukomereze aho. turabakunda cyane kandi mfite inzozi zo kuzaririmba muri Ambassadors Imana ibahe umugisha..