Amashusho y’indirimbo “Ndayoboza” ya Jules Sentore yagiye ahagaragara
Umuhanzi Jules Sentore yashize hanze amashusho y’indirimbo aherutse gukora yise “Ndayoboza”, indimbo y’urukundo ku ivuga k’umusore wakundanaga n’umukobwa, nyuma umukobwa akagenda umusore agasigara yibaza iyo yagiye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/06/2012 nibwo amashusho y’iyi ndirimbo yagiye ahagaragara, Sentore yemeza ko ibyo yaririmbye bifite aho bihuriye n’ibyamubayeho n’ibyo abona mu buzima busanzwe.
Ati: “Yes hari uwo nzi byabayeho kandi nanjye byambayeho but it’s a secret deep kandi bibaho ko waburana n’uwo ukunda ukifuza kumenya iyo yagiye cyangwa icyabiteye”.

Amwe mumagambo agize indirimbo “Ndayoboza” ya Jules Sentore agira ati: “Umutima wanjye ntutuza nshakisha iyo wagiye n’ubwo amaso areba kure ariko ntaheze ngo akubone meze nk’uri mu butayu
...ntazi n’icyo nakora ngo nguhamagare witabe, ...mpora nibaza niba aho hantu wagiye amaso yanjye atareba umerewe neza, nshaka kumenya nshaka kukubona ni ukuri nanjye unyumve....
ndayoboza menye iyo wagiye menye n iki cyakujyanye sinzi uko umerewe ariko ibyanjye ndabizi nishwe n’irungu banguka. Mfite amatsiko menshi y’umunsi nzakuboneraho,...”
Amashusho y’indirimbo “Ndayoboza” yakozwe na D-Bwoy Nico naho amajwi yo afatwa na Producer Prince wo muri Solace Ministries Studio.
Nyuma yo gukora amashusho y’iyi ni indirimbo ikurikiye ayo yakoreye “Muraho neza?”, Sentore avuga ko muri uyu mwaka ateganya kuzashyira album ye hanze, n’ubwo ataramenya itariki n’izina azayita.
Sentore afitanye amasezerano y’imikoranire na Solace Ministries Studio, izamukorera album ikanamufasha kuyimurika no kuyimenyekanisha.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|