Alpha Rwirangira arasaba umukunzi we gutekereza ku buzima buri imbere
Umuhanzi Alpha Rwirangira arasaba umukunzi we gutekereza ku buzima bwe buri imbere. Ibi uyu muhanzi abivuze nyuma y’iminsi ishize havugwa amakuru y’itandukana rye n’umukobwa Uwingabire Estherbakundanaga uri hafi no kubyara, inda Alpha Rwirangira yemeza ko ari iye.
Nyuma yo kuvugwa byinshi hagati yabo, Alpha Alpha Rwirangira yahamirije KT Radio, Radiyo ya Kigali today, ko uwo umukunzi we yaba afite undi mugabo umushukisha kuba yamujyana hanze bityo akaba ari nabyo bituma imibanire yabo irimo agatotsi muri iyi minsi.

Muri icyo kiganiro kandi Alpha Rwirangira asaba umukunzi we gufata umwanya agatekereza ku buzima bwe cyane, kandi akanumva ko akimukunda aniteguye kumwakira igihe cyose yaba ahinduye ibitekerezo akamugarukira.
Ati “Esther si umwana mubi mu bundi buryo. Nta nicyo mushinja mu gihe cyose nabaniye nawe ari umukunzi wanjye. Gusa ndamusaba gufata umwanya agatekereza ku buzima bundi adahubutse.
Ndabizi neza ko ashobora kuba ari abajyanama babi bashobora kuba baratumye ahinduka. Ariko nareke nzirerere umwana wanjye atwite aho kumushyira undi mugabo ngo anderere”.

Alpha Rwirangira akomeza avuga ko asigaje igihe gito akagaruka mu Rwanda kuko azasoza amashuri ye mu Ukuboza uyu mwaka kandi ngo yiteguye gukora ibishoboka byose ngo arengere ubuzima bw’umwana we ndetse n’umugore we.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Bicare batekereze k’ubuzima bw’umwana wabo, tureke amaranga mutima. Ubuzima buragoye niba amukunda bapfuye iki. Hari ikitarangenze neza, babiganireho bikemuke.
Kujya kuri media cyane ntabwo bikemura ibibazo nk’ibi man.
Alpha Mureke Azicuza Abakobwa Nikobabaye Ntibanyurwa Reka Ajye Kubabazwa Ejo Uwo Mugabo Abonundi Young Girl Amureke. NB Aguhe Umwana Wawe
Nukuri Uwukunda Wamugarura Mu Murongo,Iyo Atawurimo. Alpha Nakosa Afite Arakora Ibikwiye Kd Agakoreshwa N’urukundo. Uwufite Uwakunda Ntamutere Ibuye Aba Akoze Icyaha. Murakoze Ibihe Byiza .
Uwo mukobwa afite ibindi ashaka alpha!iyo umuntu umubwije ukuri akabyanga aba ashaka kubeshywa.
Buriya ibyabaye hagati y’abantu babiri nibo babyimenyera, ariko Rwirangira numva gushyira ibyabo mu itangazamakuru bitari ngombwa. Umwana w’umukobwa wumva ko yakuyeho na telefone, rero namushakire uko yamujyana muri therapy apana media. You can’t judge a person by what he/she did under such stressful circumstances. We are more complicated than that! Good luck to you guys.
Alpha ashatse yarekana n’ishyano rwose, uwo nta mugore umurimo umuntu wirengeshwa umusore nk’uyu! Buriya yahuye n’igi Sugar Dady gifite ibiceri gifite ubunararibonye mu kunyaza!!! Nyamara se Alpha we arasuzuguritse? Bene aba bakobwa ni bamwe badashobora guhazwa n’imboro imwe! Namureke rwose ikitarabuze mu Rwanda ni abagore! Namara kumuta yigiriye mu tundi tunyogwe we yaramaze kushanguka nibwo azabimenya!!
Rwirangira namugira inama ko urukundo rutingingwa. Uko akomeza kumwinginga ngo agaruke niko umukobwa azarushaho kumwanga. Rwirangira niyitonde ahe umukobwa umwanya wo gutekereza, I’m sure azamugrukira.