Ally Soudy n’umuryango we kuri uyu wa kabiri bazajya gutura muri Amerika
Umuryango wa Ally Soudy wasezeye ku nshuti n’abavandimwe kubera ko kuri uyu wa kabiri tariki 06/11/2012 bazerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho bagiye gutura.
Ally Soudy, umugore we n’umwana wabo bagiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ko umugore we yatsindiye uburenganzira bwo kuba muri Amerika we n’umuryango we (Green Card).
Muri ibi birori byo gusezera ku nshuti n’abavandimwe habayeho no guhemba uyu muryango wa Ally Soudy na Carine kubw’imfura yabo bibarutse Umwiza Ally Waris.

Ibi birori byagaragayemo abantu benshi batandukanye bazwi cyane muri Showbiz harimo abahanzi ndetse n’abanyamakuru benshi.
Ally Soudy Uwizeye ni umunyamakuru kuri Radiyo Isango Star. Ni umwe mu banyamakuru bateje cyane imbere uruhando rwa muzika hano mu Rwanda.
Yamenyekanye cyane mu kiganiro Sunday Night cyo kuri Isango Star akaba kandi ari n’umwe mu bashinze Ikirezi Group gifite website ya www.ikirezi.rw ndetse akaba ari nabo bategura amarushanwa ya Salax Awards.
Uwizeye Ally Soudy yashakanye na Umwiza Carine Rosalie babyarana umukobwa w’imfura witwa Umwiza Ally Waris.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
yego sha uzabe ambassador mwiza kandi n’ubundi umuntu abona wari ufite vision cyane ko wacishaga makeya,jyewe ndabizi twarakoranye
yooo!Ally igendere ubuse sunday 9t uyisigiyende?
Tuzahora tukwibuka wari intwari cyane
Tuzahora tukwibuka wari intwari cyane
nzahora nibuka ijwi ryawe guhora useka isura yawe nzayibuka .gusa abenshi turababaye kuko warukunzwe cyane.tuzagukumbura.imana izabarinde.
Ijwi ryawe ntirizibagirana
imana izakuride muri amerika
egendere twagukundaga sd
gusa nkwifurije urugendo
ruhire nubuzima bwiza
no kutazibagirwa urwakubyaye