Allioni arahakana ko akundana na Safi
Umuhanzikazi Buzindu Aline uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Allioni aranyomoza amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba yarasimbuye Knowless mu gukundana na Safi.
Allioni agira ati “Biriya bavuga ni kwa kundi umuntu akubonana rimwe n’umuntu agahita yivugira ibyo ashatse. Iriya ni interpretation y’abantu gusa, ntabwo ndi mu rukundo na Safi.”
Aya makuru kandi Safi nawe arayahamya kuko we yari yaratangaje ko afasha Allioni nk’uko n’undi muhanzi yamufasha, ngo amufasha nka mugenzi we mu rwego rwo kugira ngo amuteze imbere mu ruhando rwa muzika.
Nta gihe cyari gishize kandi Allioni avuzweho gukundana na producer Washington ariko nabwo akabihakana avuga ko abavuze ibyo babitewe no kubona amafoto yifotoranyije na Washington ubwo bafataga amashusho y’indirimbo bakoranye yitwa Impinduka.

Washington ni umu producer w’Umugande uzwiho ubuhanga bukomeye mu gutunganya indirimbo, akaba kandi muri iyi minsi arikwiyambazwa cyane n’abahanzi b’abanyarwanda nka Urban Boys, Dream Boys, Kamichi, Allioni, Kitoko n’abandi.
Allioni ni umuhanzi uri kwigaragaza cyane muri iyi minsi muri muzika kubera ijwi rye ryiza ndetse n’inganzo ye itangaje. Azwi ku ndirimbo ‘Wake’ na ‘Impinduka’ ndetse hari n’indi ndirimbo yakoranye na Kamichi itaragera hanze.
Allioni kandi yadutangarije ko hari indirimbo ikiri muri studio afite yenda kugeza ku bakunzi be. Ntiyifuje gutangaza izina ryayo, arifuza ko byakomeza kubatera amatsiko ikazagera hanze itunguranye (surprise).
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
feke t
jabba junior
Indirimbo ni wake kabisa.Allioni,komerezaho
Turakwemera sana
Big up