Aline Gahongayire yateguye igitaramo kirimo amatike y’ibihumbi 150

Umuhanzi Aline Gahongayire yateguye igitaramo cyo gushima Imana, kizaba tariki 30 Ukwakira 2022 muri Serena Hotel, kirimo amatike atandukanye harimo n’ay’ibihumbi 150Frw.

Aline Gahongayire
Aline Gahongayire

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today tariki 20 Ukwakira 2022, yavuze ko iki gitaramo yagiteguye mu rwego rwo gushimira Imana ibyo imaze kumugezaho, ariko ko yanagiteguye kugira ngo amafaranga azavamo azayakoreshe ibikorwa by’urukundo, byo gufasha abantu batandukanye.

Ati “Maze Imyaka 22 mu muziki, natageguye iki gitaramo ngo nshimire Imana ibyo maze kugeraho ndetse nereke n’inshuti zanjye imwe mu mishanga yanjye, nteganya gukora kugira ngo bayinshyigikiremo”.

Muri iki gitaramo Gahongayire avuga ko azasangira n’abakunzi be, ndetse ko hazabaho na gahunda yo gutungurana hatangwa impano (Surprise gift).

Ku bijyanye n’ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo ko ari amafaranga menshi kuva ku bihumbi 150 kugera ku bihumbi 50, Gahongayire yavuze ko atari menshi ugereranyije n’ibizakorerwa muri icyo gitaramo.

Ati “Tariki ya 30 Gicurasi 2008 nakoze igitaramo itike igura ibihumbi 15, ubu se kuki niba unkunda utanshyigikira ngo ayo ibihumbi 150 uyazane ndirimbe wishime, ngomba kwaguka uko imyaka igenda ishira, ngomba gukora ibikorwa byagutse kandi bifasha abantu”.

Aya mafaranga azava muri iki gitaramo ateganya kuzakomeza gukoramo ibikorwa by’urukundo biciye muri Foundation ye yitwa Ndineza yo gufasha ababaye.

Iki gitaramo hazagaragaramo umuhanzi Niyo Bosco na Neli Ngabo, bazaririmbana na Aline zimwe mu ndirimbo bafatanyije.

Aline Gahongayire yashimiye abahanzi bagenzi be bakomeje kumushyigikira bagura itike zo kwitabira iki gitaramo, avuga ko amatike yashize abazatinda kuyagura bashobora kuzacikanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amatike y’ibihumbi 150 mu gitaramo cyo gushima Imana?? Ko bihabanye se?Mu by’ukuli,Yesu yasize asabye abakristu nyakuli gukorera imana ku buntu,badasaba amafaranga.Niko we n’abigishwa be babigenzaga.Birababaje kubona abantu benshi bakira cyane bitwaje bibiliya.Bikitwa ko bakorera imana,nyamara bible ivuga ko bakorera inda zabo.

gahakwa yanditse ku itariki ya: 26-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka