Alain Mukurarinda yahagaritse indirimbo z’urukundo atangira izikangurira urubyiruko kwirinda ibishuko
Umuhanzi akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, arahamya ko yafashe umwanzuro wo kuba ahagaritse indirimbo z’urukundo ahubwo agahimba indirimbo zikangurira urubyiruko kwirinda ibishuko akazibanda ku biyobyabwenge.
Ku ikubitiro umuhanzi Alain Mukurarinda yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yitwa “Musigeho” ikubiyemo ubutumwa bukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi bishuko birwugarije.
Uyu muhanzi akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha, avuga ko mu ndirimbo agiye guhanga azanagaruka cyane ku ndirimbo zivuga ku bumwe n’ubwiyunge, ndetse n’izikangurira abantu kwitabira gahunda za Leta.

Gusa Alain Mukurarinda avuga ko adahagaritse burundu indirimbo z’urukundo benshi bari basanzwe bamuziho.
Ati “hari igihe biba ngombwa umuntu akabona ko hari ubundi butumwa bugomba gutambuka, ngirango namwe murabona ibibazo biri mu rubyiruko rwacu, niyo mpamvu nabaye mfashe umwanzuro wo kuririmba indirimbo zigomba ku rufasha”.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|