Akarere ka Gasabo na Creative for Africa biyemeje guteza imbere ubuhanzi

Ikigo nyarwanda cy’urubyiruko cyitwa Creative for Africa n’akarere ka Gasabo, bafatanyije umushinga wo kujya bakoresha amarushanwa y’abahanzi bakiri bato mu mwuga, mu rwego rwo guteza imbere impano y’urubyiruko kugira ngo umwuga w’ubuhanzi ubashe gutunga nyirawo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwishimiye ko ubuhanzi ari ubundi bwoko bw’imirimo bwatezwa imbere bugatunga ababukora, kugira ngo ikigero cy’ubushobomeri mu rubyiruko (ngo rusaga ibihumbi 260 mu karere hose) kigabanuke.

Abakozi b'akarere ka Gasabo, Umuyobozi wa Creative for Africa na bamwe mu banyamuziki.
Abakozi b’akarere ka Gasabo, Umuyobozi wa Creative for Africa na bamwe mu banyamuziki.

Miliyoni zigera muri eshanu ngo nizo zagenewe guteza imbere urubyiruko mu karere ka Gasabo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, nk’uko byatangajwe n’ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo, Safari Pascal.

Umushinga witwa ‘RUTA (Rise Up Talent Artist) Project Super Star’, ngo uzajya wakira urubyiruko rwiyumvamo impano yo kuba abahanzi, bakazajya bahatana buri mwaka, uhereye ku rwego rw’uturere kugeza ku rwego rw’igihugu, aho ngo uwa mbere azajya ahabwa igikombe, seritifika n’amafaranga; nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Creative for Africa, Bagabo Joseph.

Abakozi muri Creative n'ab'akarere ka Gasabo.
Abakozi muri Creative n’ab’akarere ka Gasabo.

“Hari urubyiruko rufite impano ariko rudafite amahirwe yo kuzishyira ahagaragara; bakaba bagomba gukora umuziki nk’umwuga ubatunga aho guhora iyo mu mudugudu iwabo baririmbira ubusa”, nk’uko Bagabo Joseph yabitangaje.

Creative for Africa ngo izajya itanga icyemezo cy’ishimwe (seritifika) ku muhanzi watsindiye igihembo cya RUTA ku rwego rw’akarere n’intara, imutunganirize inamufashe kumenyekanisha igihangano cye; naho uwatsinze ku rwego rw’igihugu ngo azagenerwa seritifika, igikombe n’amafaranga (ataramenyekana umubare kuko ngo hagishakishwa abafatanyabikorwa).

Inama yo gutegura RUTA 2014 yarimo abanyamakuru.
Inama yo gutegura RUTA 2014 yarimo abanyamakuru.

Ibisabwa kugira ngo umuntu yinjire mu marushanwa, ngo ni ukuba ari Umunyarwanda, ari urubyiruko, kuba yiyumvamo impano y’ubuhanzi, kuba nta rushanwa na rimwe yigeze ajyamo rijyanye n’ubuhanzi, ndetse n’amafaranga ibihumbi 10 (yo kumufasha mu ngendo), ariko ngo Creative for Africa nibona abaterankunga, ayo mafaranga azasubizwa ba nyirayo, nk’uko Umuyobozi wayo yabivuze.

Icyo kigo cya Creative for Africa kinakorana n’abigisha b’umuziki bafite studio yitwa Pro-Record, ku buryo ngo abahanzi bifuza guteza imbere umwuga wabo bashobora gutangira kwiga.

Umujyanama w'akarere ka Gasabo (iburyo), umuyobozi wa creative n'abanyamuziki.
Umujyanama w’akarere ka Gasabo (iburyo), umuyobozi wa creative n’abanyamuziki.

Ikigo ‘Creative for Africa’ cy’urubyiruko, ngo gishinzwe kwamamariza abantu bikorera n’ibigo hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse no gutanga ubujyanama mu mishinga inyuranye; kikaba gifite icyicaro mu karere ka Ngoma (mu ntara y’i Burasirazuba).

Ubuyobozi bw’icyo kigo buvuga ko abahanzi bari batuye kure y’ako karere bifuza kukigana, ngo bazajya basura urubuga na facebook byacyo, ndetse banakorane n’abashinzwe urubyiruko mu turere twagiranye amasezerano nacyo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabona iri rushanwa mubyukuri riziye igihe pe, rizafasha abafite impano y’ubuhanzi basanzwe barabuze aho bagaragariza izo mpano zabo. ahubwo nimutubwire neza aho biyandikishiriza. naho singomba gucikwa nayo mahirwe.

Fridha yanditse ku itariki ya: 12-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka