Aimé Uwimana agiye gushyira hanze izindi ndirimbo zo mu gitabo

Nyuma yo gukora indirimbo zashyizwe mu gice cya mbere cy’igitabo cy’indirimbo cyifashishwa mu rusengero, Umuhanzi Aimé Uwimana umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana agiye gushyira hanze igice cya kabiri.

Izi ndirimbo Aimé Uwimana ateganya gushyira hanze zamaze gukorwa nk’uko yabitangaje agira ati: “Tugiye gusohora izindi ndirimbo zo mu gitabo part 2, twamaze kuzikora zararangiye hasigaye etape ya multiplication gusa, irimo 30 chansons...”

Uyu muhanzi kandi yamaze gushyira hanze indirimbo ze ku giti cye zitari izo mu gitabo. Izi ndirimbo yazishyize hanze mu buryo budasanzwe kuko yashyize hamwe indirimbo ze nyinshi cyane zigera kuri alubumu eshanu zose.

Aimé Uwimana.
Aimé Uwimana.

Aimé Uwimana yagize ati: “...ikindi ni uko mperuka gusohora package irimo 5 audio album zanjye muri mp3 format, na 2 DVD package yitwa ALL IN ONE, yose kuri 5000 frw!... ”

Ni ukuvuga ko umuntu utanze amafranga 5000 yakwibonera indirimbo nyinshi cyane z’uyu muhanzi kandi zikubiye hamwe.

Kubijyanye na ziriya ndirimbo zindi zo mu gitabo nazo bamaze gukora, ntibaratangaza uburyo n’igiciro zizaba zihagazeho.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mwaMPA EMAIL YA AIME , NKIGURIZA IZO NDIRIMBO KO ABARI KURE TUBONA IBYO ABANDI BAVUYEHO...

jean yanditse ku itariki ya: 17-09-2012  →  Musubize

nakomereze aho ibihangano bye biradufasha kdi afite message nziza

claude yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka