Abiga umuziki ku Nyundo barigira mu rugo bifashishije ikoranabuhanga: Gukora imyitozo ngo bizabagora

Abanyeshuri biga amasomo ya muzika mu ishuri rya Nyundo, bamaze gushyirirwa amasomo kuri murandasi (Internet) mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zigikomeje, ariko igice cy’ingenzi cy’aya masomo kigizwe n’imyitozo yo kwiga gucuranga no kuririmba biracyari ihurizo kuri aba banyeshuri.

N’ubwo Leta yafashe icyemezo cyo kuba yemereye ibikorwa bimwe gukomeza, hari indi mirimo imwe n’imwe itarasubukurwa harimo n’amashuri azasubukurwa mu kwezi kwa Nzeri.

Inzego zishinzwe uburezi muri iki gihe, zirimo zirakoresha ikoranabuhanga n’itangazamakuru kugira ngo abanyeshuri bari mu ngo babashe kwihugura amasomo no kwiga ibindi bishya.

Kigali Today yashatse kumenya uko abanyeshuri bigishirizwa umuziki mu ishuri rya Nyundo barimo bagezwaho amasomo mu gihe bari mu rugo, maze ivugana na Jacques Muligande uzwi nka Mighty Popo uyobora iri shuri, atubwira ko aba banyeshuri na bo bashyiriwe amasomo ku rubuga rw’ikigo Rwanda Polytechnic gisanzwe gifite iri shuri mu nshingano.

Ahandi aba banyeshuri bakura amasomo, ni mu matsinda yakorewe ku rubuga rwa Whatsapp aha na ho hakaba hanyuzwa amasomo afasha ndetse muri aya matsinda harimo n’abarimu babo bahura na bo kenshi.

Mighty Popo yagize ati “Muri ayo matsinda no kuri urwo rubuga, ni ho tunyuza amasomo ndetse mu minsi mike tuzakora isuzumabumenyi tureba uko amasomo yakiriwe.”

Muri iri shuri ryigisha umuziki, hafi 2/3 by’igihe cy’amasomo bakimara bakora imyitozo yo kuririmba, gutunganya indirimbo, gucuranga n’ibindi bikorwa bibahuza n’ibikoresho bya muzika.

Abajijwe uko bizakorwa, Mighty Popo yasobanuye ko bikigoye cyane kuko ibikoresho bikoreshwa ari iby’ikigo bivuze ko abanyeshuri benshi badafite ibikoresho by’umuziki mu ngo zabo, bityo ko gusubiramo umuziki no gukora imyitozo yo gucuranga bikiri ingorabahizi.

Yagize ati “Icyo ni igikorwa gisaba kuba abantu bari kumwe aho basanzwe bakorera, kuko ubundi mu bihugu byateye imbere usanga buri munyeshuri yizanira igikoresho cye ariko iwacu ntabwo abantu bafite ubwo bushobozi.”

Abanyeshuri ba Nyundo kimwe n’andi mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro agengwa na Rwanda Polytechnic, basabwe gukurikira amasomo kuri murandasi mu gihe cyose amashuri atarafungurwa, bikaba byarakozwe mu rwego rwo gufasha abanyeshuri gukomeza kwihugura muri iki gihe bari mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka