“Abasore banjye nabohereje nyuma kandi bazavamo nyuma”- Manager wa Urban Boys

Alexis Muyoboke, umujyanama (manager) w’itsinda Urban Boys aratangaza ko afite ikizere ko abahanzi be bazegukana insinzi muri PGGSS 2 nubwo bagiyemo nyuma.

Ubwo bari bagiye gushimisha abafana babo muri Sky Hotel, nyuma yo kuva kuri Car Wash naho bari bavuye kuharirimbira, Alexis Muyoboke yatangaje ko abasore be atari ubwa mbere bitabiriye PGGSS kandi ko basanzwe bafite abakunzi benshi.

Ngo kuba Urban Boys barinjiye mu marushanwa nyuma si ibintu bigomba kubaca intege ahubwo ni ikintu gikomeye cyatuma bagira ingufu nyinshi zo kwinjira muri aya marushanwa.

Mu rwego rwo kwitoza, Muyoboke yateguriye Urban Boys kuririmba ahantu habiri umunsi umwe kandi mu masaha yegeranye, kuwa gatanu tariki 18/05/2012, kugira ngo abasuzume ko bazashobora kuririmba igihe kirekire ubwo bari kuba bitabiriye kuririmbira Ngoma na Nyagatare muri Road show.

Alexis Muyoboke yagize ati “Ubu hari indirimbo nshyashya bazaririmba, hari gahunda yo gutangirana n’ibishya gusa. Ubushize bari muri Guma Guma bazi public yabo. Ahubwo nababwiye nti mugiyemo nyuma muzavemo nyuma nibwo butumwa nabahaye. Nabatumye ngo bazagere kuri final. Ni nayo mpamvu twanakoze show ebyiri kugira ngo ndebe stamina (imbaraga) bafite, niba bashobora kurezisitinga amasaha angahe”.

Urban Boys bashimisha abakunzi babo muri Road Show.
Urban Boys bashimisha abakunzi babo muri Road Show.

Indirimbo nshya itsinda Urban Boys rifite ryiteguraga kuririmba harimo Indirimbo nka “Bibaye”, “Nakoze iki” n’izindi.

Humble Jizzo, umwe mu bagize itsinda Urban Boys yavuze ko ibanga bishingikirije nta rindi ari ubwiza bw’indirimbo zabo ubwo yagiraga ati: “ibanga nta rindi ibanga ni Take it off, ibanga ni Sipiriyani, ibanga ni Reka mfukame.”

Bamwe mu bafana ba Urban Boys nabo bagaragaza ko nta bwoba bafite kuba Urban Boyz baragiye mu marushanwa ya PGGSS 2 batinze. Kuri facebook hari bamwe bagira bati “ahubwo se kare kose? buriya babonaga ko PGGSS 2 izaryoha tutazuye umugara? bataretse ngo dupfukame? cyangwa se ngo twibyinire Sipiriyani? erega n’ubundi bamenye ko umwana wanzwe ariwe ukura!” Ibi bigendanye n’indirimbo z’iri tsinda rya Urban Boys zigaragaramo aya magambo.

Abandi bafana nabo bati: “Ahuwo iyo bataza gushyiramo Urban Boys ntitwari kwirirwa dutora none ubu ubwo bagiyemo tuzatora.” Hari n’undi wagize ati: “Twe abafana ba Urban Boys turabizi ko guma guma ari iyacu. Buriya ntibagire ngo kuba tujemo nyuma bizatuma dutsindwa. Reka da ahubwo bamenye ko ari umwitangirizwa twari twabahaye kuko tubarusha bose.”

Mu kiganiro umunyamakuru wa Kigalitoday yagiranye n’abasore bagize itsinda Urban Boys, tariki 20/ 05/2012 ubwo habaga igitaramo cyo kwiyereka abakunzi babo i Nyagatare, bamubwiye ko nta kibazo bafite ndetse banongeraho ko n’ubwo batari bari mu marushanwa bakurikiraniraga hafi ibiriberamo.

Bigereranyije n’umukinnyi uri kurebera umupira hanze y’ikibuga, bityo iyo yinjiye mu kibuga aje gusimbura aza azi aho intege nke ziri n’aho zitari. Urban Boys rero nayo ngo kuba itari iri mu kibuga (mu marushanwa) yinjiyemo izi aho igomba gushyira ingufu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka