Abanyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi bamaze kugira ibigo 39 by’imishinga ibyara inyungu

Abanyuze mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi, bamaze kugira ibigo 39 by’imishinga ibyara inyungu, aho bahanze imirimo itandukanye ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 150.

Abitabiriye iki gikorwa benshi bari bambaye imyenda ya Made in Rwanda
Abitabiriye iki gikorwa benshi bari bambaye imyenda ya Made in Rwanda

Ni ibyagarutsweho ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyiciro cya gatatu cy’iryo rushanwa, rigamije kugaragaza no gushyigikira impano zibarizwa mu cyiciro cy’inganda ndangamuco.

Muri uyu mwaka iyi gahunda itegurwa na Imbuto Foundation, izatangirira mu Karere ka Huye tariki 15 Ugushyingo 2023, hagamijwe kugira ngo hashakwe abanyempano bashya mu nganda ndangamuco mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Kanyana ni umwe mu bitabiriye icyiciro cya mbere ari mu cyiciro cy’imideri, akaba yarashoboye kubyaza umusaruro ubumenyi yahakuye, kubera ko kuri ubu afite inzu itunganya imideri yitwa Kanyana World.

Ati “Natangiye ndi umwe ariko hamwe n’ubwo bumenyi bwose ubu tugezi ku bantu 17, harimo 11 bakora umunsi ku munsi ndetse n’abandi 6 bakora rimwe na rimwe, byose tukaba twarabigezeho mu myaka ine ishize. Ubutumwa nagenera abanyempano bagenzi banjye ni ukutitinya, no kubyaza amahirwe umusaruro, aya mahirwe dufite ntabwo ahoraho, kuko ni uburyo bukwihutisha kugera ku mpano yawe, kuko ntabwo ari henshi dushobora gukura ubwo bumenyi.”

Bahamya ko ArtRwanda-Ubuhanzi igirira akamaro abayitabiriye
Bahamya ko ArtRwanda-Ubuhanzi igirira akamaro abayitabiriye

Ubwo hatangizwaga iryo rushanwa ku mugaragaro, mu muhango wari witabiriwe n’abahanzi n’abandi bafite impano zitandukanye ndetse n’abanyamakuru, umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Jackson Vugayabagabo, yavuze ko iyo abafite impano bamaze gushakishwa bahabwa amahugurwa kugira ngo bafashwe kuzamura impano zabo.

Ati “Iyo bamaze gushakishwa impano zabo zikagaragara bahabwa amahugurwa, bahuzwa n’abafite inararibonye kugira ngo babafashe kuzamura impano zabo zibyare wa musaruro, kuko ni ubuhanzi bugomba kubyara inyungu, imirimo nk’uko nagiye ntanga ingero z’ababashije kubigeraho n’abandi bari muri urwo rugendo.”

Minisitiri w’Urubyiruko, Abdallah Utumatwishima, yasabye abahanzi gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati “Tugiye kumara imyaka 30 u Rwanda ari Igihugu gifite umutekano, kigerageza kwishakamo ibisubizo kigatera imbere, ariko iyo dukurikiranye ku rugamba rwo kwibohora, ugakurikirana igihe cyose na morali yahabwaga Inkotanyi, ntabwo waburamo abahanzi, bari bahari kuva igihe u Rwanda rwatangiye, kugira ngo rwongere kubona ubuzima twari kumwe n’abahanzi.”

Minisitiri Utumatwishima yasabye abahanzi gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry'Igihugu
Minisitiri Utumatwishima yasabye abahanzi gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu

Akomeza agira ati “Nta rugamba twajyamo nk’Igihugu tutari kumwe n’abahanzi, muzagerageze mwebwe abahanzi ntimuzabure, bibaye ngombwa mu rugamba rwo guhagararira Igihugu, igihe mukenewe ku butumwa bwiza, kugira ngo butambuke ntimuzabure kuko igihe cyose abahanzi bari bahari.”

Irushanwa ArtRwanda-Ubuhanzi ryatangijwe mu 2018, aho kuva icyo gihe kugeza ubu mu byiciro bibiri bimaze gutambuka, abanyempano 138 bahize abandi, batangiye kubyaza umusaruro impano zabo mu buryo bw’amafaranga.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangirira mu Karere ka Huye tariki 15 Ugushyingo 2023, rizazenguruka no mu tundi Turere hashakishwa abanyempano zibarizwa mu cyiciro cy’inganda ndangamuco, bakazagera mu Mujyi wa Kigali tariki 07-09 Ukuboza 2023, aho abazatsinda bazashyirwa mu mwiherero, uzasozwa no gutanga impano ku bahize abandi, bakazafashwa mu guherekeza impano zabo ndetse zikazanaterwa inkunga.

Hari abagaragaje impano bafite basusurutsa abari bitabiriye icyo gikorwa
Hari abagaragaje impano bafite basusurutsa abari bitabiriye icyo gikorwa
Riderman ari mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa
Riderman ari mu bahanzi bitabiriye iki gikorwa

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka