Abahanzi Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi nibo bazatanga amanota mu bitaramo bya PGGSS4
Bamwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi nibo bazatanga amanota mu bitaramo by’umwimerere (Live) bya Primus Guma Guma Super Star 4 nk’uko byatangajwe na Mushyoma Joseph, umuyobozi wa EAP ari nayo itegura aya marushanwa ifatanyije na Bralirwa.
Ubwo yabazwaga icyagendeweho ngo bahitemo Aimable Twahirwa, Lion Imanzi na Tonzi; Mushyoma yasubije ko ari abahanzi bamaze igihe, bafite uburambe n’ubunararibonye kandi no mu gutanga amanota babizobereye dore ko ari nabo batanze amanota yatumye hatorwa abahanzi 10 bitabiriye PGGSS 4.

Biteganyijwe ko 80% by’amanota abahanzi bazaba bayakesha aka kanama nkemurampaka naho 20% gusa akaba ari amanota bazakura mu bafana babo hakoreshejwe ubutumwa bugufi.
Nyuma y’uko hasojwe ibitaramo 9 bya playback hagiye gutangira ibitaramo bya live 5 ibi bitaramo bikaba ari nabyo bizaha abahanzi amanota. Ibi bitaramo bizabera Kigali, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Umuhanzi uzatsindirta PGGSS ku nshuro yayo ya 4 azegukana amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 24.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gusa bazabe abanyakuri nkuko dusanzwe tubibaziho.Ubundi aba bahanzi bacu bazitware neza muri Live music!!!!!!!!!!!!!
Ngaho rero bifu ziratangiye mbere ko igikorwa kiba.Chris uzi ko ngufana sibyo?Itondere amagambo utangiye kuvuga agutesha agaciro.Abo ba types n’abanyakuri cg urashaka aboroshye kurya ruswa.Uriya mu type ubakuriye muzi kuva i Butare adutoza iba stage, n’inyangamugayo yuzuye.Itegure ukore neza tuzakujye inyuma