Abahanzi 15 bazahatanira kwinjira muri PGGSS 4 bashyizwe ahagaragara

Mu bahanzi 15 batoranyijwe kuzahatanira kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 4 harimo Knowless, Paccy wamenyekanye ku ndirimbo “Fata Fata” na Teta Diane wamenyekanye cyane mu ndirimbo ye “Canga ikarita”.

Abahanzi bagiye muri aya marushanwa ku nshuro ya mbere harimo Bruce Melodie, Active, Jules Sentore, Edouce, na Ama-G The Black. Mu gihe abamaze kwitabira aya marushanwa harimo Christopher, Jay Polly, Urban Boys, Dream Boys, Eric Senderi, Uncle Austin na Kamichi.

Abagize icyo banenga kuri uru rutonde mbere na mbere bibaza icyagendeweho mu guhitamo aba bahanzi cyane ko bivugwa ko iri rushanwa rishaka abahanzi bakunzwe cyane kurusha abandi nyamara ugasanga hari abakunzwe kurusha basigaye, abahanzi bataramenyekana bakagaragara kuri uru rutonde.

Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Birababaje kubona Teta uje ejo bundi agaragara kuri ruriya rutonde nyamara ba Ciney, Allioni, Jody n’abandi baburemo. Na Ciney koko wegukanye ibihembo bitandukanye aburemo Teta ajyemo? Ntibyumvikana.”

Kuba abanyamakuru b'imyidagaduro batoye Jay Polly ngo ajye mu majonjora ya PGGSS 4 bigaragaza ko amakimbirane bigeze kugirana yashize.
Kuba abanyamakuru b’imyidagaduro batoye Jay Polly ngo ajye mu majonjora ya PGGSS 4 bigaragaza ko amakimbirane bigeze kugirana yashize.

Undi twaganiriye nawe yavuze ko itsinda Active n’ubwo rimaze iminsi rivugwa ritari kujyamo Elion Victory, Eric Mucyo na Auddy Kelly ngo basigare.

Ku rundi ruhande ariko, abakurikiranira hafi muzika benshi bishimiye ishyirwa kuri uru rutonde rya Jay Polly kubera igihe cyari gishize agiranye ikibazo n’abanyamakuru, ibi ngo bikaba bigaragaza ko iki kibazo koko cyakemutse burundu.

Bakomeje batangaza kandi ko banyuzwe no kuba noneho Paccy yaragaragaye kuri uru rutonde kuko bashimangira ko mbere yaryamirwaga.

Ama-G The Black nawe ari mu bahanzi bashimishije abantu kuba yaragaragaye kuri uru rutonde. Nubwo bimeze gutya ariko, burya amatora ni amatora, ni gake cyane ibintu nk’ibi usanga biba bikanyura bose.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nidange kbs....ubuse teta amaze iki muri guma guma?ahaaaaaa harimo akantu peee!!!

nsengimana faradji yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

ok its fabulous to A-MAG THE BLACK.I follow him kbs.

jean d’amour yanditse ku itariki ya: 7-03-2014  →  Musubize

Uru rutonde rwashyizwe ahagaragara ntacyo warunenga.

Nteziryayo emmanuel kelly yanditse ku itariki ya: 5-03-2014  →  Musubize

Jay gumaguma yakane uzambabarire itahe mukavuma amahirwe masakuri jay polly

polly yanditse ku itariki ya: 4-03-2014  →  Musubize

Dore ukuntu agatabi gatuma umuntu areba

PEACE yanditse ku itariki ya: 3-03-2014  →  Musubize

mbega ruswa weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeiyo mutabona nta nubwo mwihumuriza harimo ruswa ya cash ndetse n’umuhumetso rwose adams arabikora nkumusaza

bahizi olivier yanditse ku itariki ya: 2-03-2014  →  Musubize

SALUT HANYUMA SENDERI NIKI YUJUJE MU BISABWA,NTABWO TUKIZERA ABATORA MURI PRIMUS GUMAGUMA,ntacyo rekaTASKA IGE ITUNEZEZA.

PAPION yanditse ku itariki ya: 1-03-2014  →  Musubize

haraba raper babi
kwiye batagiyemo kbs.

gom yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

arban boys we are together all the time !!!!!!

kecia princess isimbi yanditse ku itariki ya: 28-02-2014  →  Musubize

ese mukurikiziki kwinjira muri gumaguma super star jay polly akabonekamo cyokora niba mukurikiza kunywa itabi ryinshi birashoboka yaba uwambere gusa no kwashitani ntibyabayo sugusebanya namwe murabizi jay polly gusa ubonye amahirwe ntukongere kudusebya nkabanya rwanda ntamu nyarwanda wifata nkawe wambara nabi imvugo nkiyabana bumuhanda yewe ibyinshi bizi wowe reka nkureke nawe urakuze uzi subireho amahirwe kuriwowe ntukayapfushe ubusa ok

alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka