“Abafana bose bo mu gihugu turabafite...”- Muyoboke
Umujyanama w’itsinda rya Urban Boys, Alex Muyoboke, aratangaza ko abafana bose bo mu gihugu ari ababo bityo nta kintu kidasanzwe Urban Boys bazakora kugira ngo biyegereze abafana kitari ukubagaragariza ibyo bashoboye.
Ubwo twamubazaga ibanga bari gukoresha ngo bazashobore kwegukana insinzi ya PGGSS 3 dore ko hari bamwe mu bahanzi batangiye kwiyegereza abafana b’ikipe ya Rayon Sports mu rwego rwo kugira ngo bazabone amajwi atubutse.
Mu magambo ye yadusubije ko Urban Boys abafana bose b’igihugu ari abayo bityo akaba abona ikingenzi bazakora ari ukwerekana ibikorwa byabo.

Yagize ati: “...abafana bose bo mu gihugu turabafite. Nizzo yakiniye Mukura igihe kirekire, dufana Rayon kuva cyera kandi anafite tattoo ya APR ku kuboko. Abanyarwanda bemere icyo Urban Boys ikora...”.
Yakomeje ahamya ko n’ubwo baba atari aba Rayon, bitabuza abafana ba Rayon kubona ibikorwa bakora. Yagize ati: “N’iyo waba utari umu Rayon aba Rayon ntibabura kubona ibikorwa byawe niba uri umuntu ukora...”.
Urban Boys ngo yizeye insinzi kandi izanayitwara kubera ibikorwa byabo, indirimbo zabo nziza n’ibikombe begukana nk’uko Muyoboke yakomeje abitubwira.
Yagize ati: “Guma Guma ni iyacu,...ibanga dufite ni ibikorwa byacu, indirimbo zacu kandi kuri ubu dufite indirimbo nshya tuzagenda dukoresha mu ma Road shows...”.

Urban Boys Muyoboke abereye umujyanama iherutse kwegukana ibikombe bitatu muri Salax Awards 2012.
Urban Boys kandi muri PGGSS y’umwaka ushize yashimishije cyane abantu kubera ukuntu baririmba banabyina bikanyura ababareba.
Uburyo bigaragaje bwatumye ubwo basezererwaga mu marushanwa benshi bibaza impamvu kugeza ubwo hari n’ababibonyemo akarengane.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
hahahha ati afite tatoo ya APR, ndumva yakongereho na rayon murwego rwo kongera abafana hhhaa chelsea nizindi!!!
Ariko Rayon nayo yaragowe, mwarangiza mukabeshya ngo umuziki usigaye urusha football gukundwa. ubu se abahanzi bose bari guta ibitabapfu ngo bakunda Rayon, abandi ngo bavutse iwabo bafana Rayon, abandi ngo bazagurira abakinyi Rayon.... ahaaaaa!!! mwashakiye abafana mu gushishura mukareka iby’amakipi niba umuziki wo murwanda wihagije
Umva chef, nge nkunda urban boys ariko nawe wikwirata ngo uvuge ngo ntacyo muzakora!! Iyi ni competition bwana kandi ushobora kuvuga gutyo twe tukabavaho?? Mwe mukore naho ibindi ubireke wangu!!