Abahanzi ba muzika ya Hip-hop, Rap, na RnB bo muri Afurika, bagiye kugira amahirwe yo gukorana na studio ikaba n’inzu ifasha abahanzi (Label) yo muri Amerika yitwa Def Jam Recordings. Iyi ni imwe mu zizwi cyane ku isi yose mu gutunganya indirimbo zo mu njyana ya Hip-Hop.
Muri Werurwe 2020, umunyamuziki Manu Dibango yapfuye azize COVID-19 ashyingurwa mu irimbi rya Père-Lachaise ariko abafana be kugeza uyu munsi ntibashobora gusura aho ashyinguye.
Umuhanzi Bisangwa Nganji Benjamin wamamaye mu kuvuga Inkirigito, gusetsa no kuririmba mu njyana ya Reggae yatangaje ko yashyize ahagaragara indirimbo yitwa ‘Urwo mu mashuka’ ivuga ku rukundo rushingiye ku busambanyi ndetse anagaragaza uburyo abana bo mu muhanda bashobora kuba intandaro y’ingeso mbi, mu ndirimbo yise (...)
Nemeye Platini, umwe mu bari bagize itsinda rya Dream Boys ryari rimaze imyaka irenga 10 rikora umuziki kuri ubu bakora umuziki buri umwe ku giti cye, avuga ko akumbura uko yakoranaga umuziki na mugenzi we Mujyanama Claude (TMC).
Umuhanzi Juru Ornella uri kwinjira mu buhanzi ngo asanga bamwe mu bakobwa b’abahanzi bashyira imbere ubwiza n’ikimero bakibagirwa kugaragaza impano ibarimo, bikaba ari na yo ntandaro y’uko iyo bagenda basaza n’ubuhanzi bukendera.
Rukundo Patrick Nyamitari wari umaze igihe ari mu gihugu cya Kenya yagarutse gukorera umuziki mu Rwanda nyuma y’igihe yari amaze ari mu mirimo itandukanye muri Kenya aho yagiye ubwo yari yitabiriye irushanwa ryaTusker Project Fame.
Yvan Buravan ni umwe mu bahanzi bakiri bato wazamutse mu buryo bwihuse mu myaka ya za 2015. Azwi mu njyana ya ‘pop’ akaba yarakunzwe cyane kubera ijwi ryiza ku buryo no mu 2018 yabonye igihembo cya ‘Prix Découvertes RFI’.
Ngarambe François waririmbye ‘Umwana ni Umutware’ ari mu bahanzi nyarwanda bahuriye mu ndirimbo yiswe ‘Corona’ igamije gukangurira abantu kurwanya ikwirakwizwa rya Covid-19, ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo bukaba bwibanda ku kuvuganira umwana muri ibi bihe abanyeshuri bari mu rugo.
Nyuma y’uko icyorezo cya Coronavirus gihagaritse ibikorwa by’imyidagaduro, bigahomba amafaranga atari make, Muyoboke Alex, umwe mu bacunga inyungu z’abahanzi (Manager), aravuga ko na we yahombye asaga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhanzi Igor Mabano yiteguye gushimisha abakunzi be bategereje igihe kinini igitaramo yagombaga gukora amurika umuzingo we, mu gitaramo ari bukorere kuri murandasi uyu munsi saa kumi z’umugoroba hamwe na Butera Knowless na Nel Ngabo.
Mu gihe abahanzi n’abanyarwenya batandukanye bamaze igihe mu bihombo byatewe n’icyorezo cya covid-19, Alex Muyoboke ucunga inyungu z’abahanzi akanateza imbere impano, aravuga ko atazigera abona amasezerano meza nk’ayo yari amaze iminsi abona icyorezo kitaraduka.
Archie Williams warekuwe muri 2019 nyuma yo kumara imyaka 36 afunze nyamara ari umwere, yakabije inzozi ze yagize afite imyaka 12 zo kuzaririmba mu irushanwa rya America’s Got Talent.
Mighty Popo, Umunyamuziki akaba n’Umuyobozi w’Ishuri rya Muzika mu Rwanda, yatangaje ko umuziki ukozwe neza utunga nyirawo akabaho neza cyane kuruta ibindi byinshi.
Umuhanzi Nsengiyumva François ufashwa n’inzu ya Boss Papa ya Alain Mukurarinda, yagaragaje impinduka zatunguye benshi mu mafoto yashyizwe hanze yahinduye ibara ry’umusatsi we, yambaye imikufi myinshi mu ijosi, yifotoza yambaye imyenda yo gukinana Basketball ndetse binagaragara ko afite amaherena ku matwi.
Umuhanzikazi Young Grace uri mu Karere ka Rubavu hamwe n’umwana we, aherutse kujya ku mazi aho yifotoreje ubwo yari atwite inda y’amezi 8, yongera kwifotozanya n’umwana we w’amezi umunani avuga ko ari urwibutso ashaka kubikira umwana we.
Umuhanzikazi Liza Kamikazi ubu usigaye yariyeguriye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko impamvu yo gukora izi ndirimbo no gukorera ku muvuduko muto, biterwa no kuba atakigenga nk’uko byari bimeze akiririmba indirimbo zisanzwe, ubu ngo asigaye agenzurwa n’Imana ari na yo imuha umurongo ngenderwaho wo gukora umuziki.
Umuhanzi Nziza Désiré wamamaye mu gihugu cy’u Burundi akanavukana na Dr Claude, yongeye kugaruka mu muziki asohora indirimbo yise ‘Iwanyu’ nyuma y’igihe kirekire ahugiye mu bibazo by’umuryango we ari na byo byari byaramubujije gusubukura umuziki.
Hashize iminsi abakunzi b’umuziki bibaza irengero ry’umuhanzi Nsengiyumva François uzwi ku izina rya ‘Igisupusupu’, bamwe banavuze ko yaba yaragiriwe nabi n’abaturanyi be. Uretse kwibaza uko umuziki we uhagaze, hari n’abari basigaye bakeka ko ubuzima bwe butameze neza.
Tariki ya 11 Gicurasi ya buri mwaka, ni umunsi mukuru ukomeye aba Rasta bafata nka Noheli ku bakirisitu, kuko ari wo bibukaho Robert Nesta Marley, ( Bob Marley) bafata nk’Umwami wa Reggae.
Urugo rwa Safi Madiba n’umugore we Judith rushobora kuba ruri mu bibazo nyuma y’uko uyu Safi agiye gutura muri Canada asanze umugore, nyamara bikavugwa ko aba bombi batameranye neza, ndetse amakuru akaba avuga ko Safi yaba atakiba mu rugo hamwe n’umugore we.
Umuhanzi Murigande Jacques uzwi nka Mighty Popo unayobora ishuri rya Mizika rya Nyundo, yasohoye indirimbo nyuma y’imyaka icyenda adakora indirimbo. Impamvu nyamukuru ikaba ari ibyago yagize byo kubura umubyeyi we wajyaga umufasha kwandika no kunonosora indirimbo za Kinyarwanda, bikiyongeraho inshingano zo kuyobora ishuri (...)
Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko Rulinda Charlotte uzwi mu buhanzi nka Charly na Muhoza Fatuma uzwi nka Nina baba baratandukanye.
Abanyeshuri biga amasomo ya muzika mu ishuri rya Nyundo, bamaze gushyirirwa amasomo kuri murandasi (Internet) mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zigikomeje, ariko igice cy’ingenzi cy’aya masomo kigizwe n’imyitozo yo kwiga gucuranga no kuririmba biracyari ihurizo kuri aba banyeshuri.
Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wagaragaje ibimenyetso byose ko ari umurwayi wa Diabete akagira n’umuvuduko mwinshi w’amaraso, yatakambiye urukiko arusaba ko rwamurekura kuko ngo indwara arwaye zamukururira kwandura Covid-19 akaba yanapfa.
Abahanzi b’ibirangirire Justin Bieber na Ariana Grande, bakoze indirimbo yitwa ‘Stuck with You’ izavanwamo amafaranga yo gutanga ubufasha ku bana bafite ibibazo muri Coronavirus ndetse n’abakora mu nzego z’ubuzima bitangiye guhangana n’iki cyorezo.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, umuhanzi Humble Jizzo wo muri Urban Boys arimo arashishikariza abana bari mu rugo kwihatira gusoma ibitabo birimo inkuru zibafasha kwagura ubumenyi binyuze kuri Telefone z’ababyeyi babo.
Nishimwe Naonie Miss Rwanda 2020 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo yakozwe na Dannybeatz wakoze #GumaMuRugo Challenge.
Umuhanzi Bushayija Pascal w’imyaka 63 arimo aritegura gushyingirwa nyuma y’imyaka 19 apfakaye, akanitegura gushyira hanze indirimbo 14 zose yanditse mu myaka y’1980, akavuga ko harimo n’indirimbo yaririmbiye abakobwa be babiri.
Nyuma y’uko avuga ko azishyurira ubukode amezi atatu imiryango 500 y’abatishoye muri iki gihe cya gahunda ya #GumaMuRugo, Diamond Platnumz yavuze no ku buzima bw’umuryango we.
Umuhanzi Davido wo muri Nigeria uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise “Dolce & Gabbana” aravuga ko amafaranga yose azava mu icuruzwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo, azayatanga kugira ngo yifashishwe mu bushakashatsi kuri Coronavirus. Ubwo bushakashatsi burimo gukorwa na kaminuza yo mu Butaliyani yitwa Humanitas (...)