Umuhanzikazi Marina wari usigaye mu nzu ifasha abahanzi The Mane Music Label na we yasezeye muri iyi nzu. Asezeye akurikira abandi bahanzi barimo Queen Cha, Aristide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri yo, Jay Polly na Safi Madiba baserukiye abandi kugenda.
Ni inkweto zo mu bwoko bw’iza siporo zitwa Nike Air Yeezy 1 Prototypes, Kanye West yambaye ubwo yaririmbaga muri Grammy Awards ya 2008, zigurishwa miliyoni 1.8 y’Amadolari ya Amerika (hafi miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda).
Umuhanzi Yvonne Mugemana uzwi ku mazina ya Queen Cha, abaye uwa gatatu usezeye inzu itunganya umuziki ya The Mane records nyuma ya Jay Polly na Safi Madiba.
Mujyanama Claude uzwi nka TMC wahoze muri Dream Boys, yasohoye indirimbo yise ‘Uwantwaye’ ivuga ku rukundo, ariko akemeza ko bitazamubuza gukora indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse ko atasubiye mu byaha.
Alyn Sano ni we Munyarwandakazi ugeze mu cyciro cya semi finale (muri kimwe cya kabiri) mu marushanwa yo kuririmba ya The Voice, akaba asaba Abanyarwanda kumutora kugira ngo abe yakwegukana iryo rushanwa.
Bamwe mu bahanzi bacurangaga mu bitaramo no mu tubari dutandukanye baratakambira Leta kugira ubufasha yabagenera kugira ngo bakomeze kubaho n’imiryango yabo, nyuma y’uko bamaze umwaka urenga akazi kabo karahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.
Umuhanzi Meddy uzwi mu njyana ya R&B, arategura ubukwe kugira ngo abane n’umukunzi we bamaranye igihe kirekire witwa Mimi Mehfira, ibyo bikaba bigiye ahagaragara nyuma y’amezi atatu uwo mukobwa yemereye Meddy kumubera ‘fianée’.
Umuhanzi Prosper Turatsinze bakunze kwita Mico The Best, yatangaje ko azakomeza gusohora indirimbo imwe imwe kugeza ubwo icyorezo cya Covid-19 kizarangira, akabona gutegura igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ikubiyeho indirimbo ze nyinshi.
Kuri uyu wa Kane tariki 25/3/2021 nibwo umwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu, Edouard Sinayobye, yimitswe akaba ari n’umunsi abakristu gatoliika bafata nk’umunsi Bikiramariya yabwiwe ko azabyara umwana w’Imana tariki ya 25 Werurwe.
Umuhanzi Emmanuel Bizimana Nelo yatangaje ko ari we wahimbye indirimbo yamamaye yitwa ‘Agahozo’ bamwe bakayita ‘Imfubyi itagira kirera’. Ibi uyu muhanzi yabitangarije KT Radio ndetse avuga ko uwamuburanya wese yanamujyana mu nkiko.
Umuhanzi Sengabo Jodas yahimbye indirimbo ayita izina ry’Ingoma Ngabe y’u Rwanda izwi nka ‘Kalinga’ agamije kwerekana umutima w’u Rwanda n’inkomoko y’Abanyarwanda.
Muri batandatu bageze kuri finale y’irushanwa rya The next pop star, Jasmine Kibatega niwe utahanye intsinzi.
Umuhanzi Cécile Kayirebwa yishimiye kuba indirimbo ye, ‘None Twaza’ yashyizwe mu cyiciro gisoza mu irushanwa mpuzamahanga ry’indirimbo zanditse neza ‘International Songwriting Competition’ ritegurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Patrick Mazimpaka ufite ubumuga bw’uruhu avuga ko akaga yahuye nako mu mikurire ye yatewe n’ubwo bumuga, katahagaritse inzozi ze zo kuzaba icyamamare muri muzika.
Umuhanzi John Ntawuhanundi wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Inyanja’, yitabye Imana ku cyumweru tariki 7 Werurwe 2021, aguye mu bitaro bya CHUK, akaba asize indirmbo nyinshi yiteguraga gusohora.
Icyamamare mu njyana ya ’Country music’, Dolly Parton, wamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Jolene, Think about me n’izindi nyinshi, yahawe urukingo rwa Covid-19, nyuma yo gukangurira abandi gukurikiza urugero rwe bongera gutekereza imwe mu ndirimbo ze yakunzwe ya ’Jolene’.
Nyuma y’amezi asaga 12 atagaragara mu ruhando rw’umuziki, umuhanzi nyarwanda Eric Senderi Nzaramba, uzwi cyane nka Senderi International Hit, agarukanye indirimbo nshya ngo yongere ashimishe abafana be.
Nyuma yo kubazwa cyane ku mbuga nkoranyambaga n’abafana niba bararetse umuziki, abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys bashubije bavuga ko umuziki bakiwurimo, ariko ko wadindijwe na COVID-19 ndetse n’imishinga ya studio ikomeje muri uyu mwaka.
Munyabugingo Pierre Claver umaze kumenyekana nka Padiri MPC, yasohoye indirimbo “Byarakaze” nyuma yo gushegeshwa n’ibibazo yumvanye inshuti ze, afata icyemezo cyo kubiririmba no gutanga inama nk’umuti wabyo.
Umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane aririmba indirimbo z’Imana akaza guhindura akaririmba izisanzwe, yavuze ko yabitewe n’uko mu rusengero yumvaga hadatuma yisanzura uko bikwiye kandi ari umuhanzi munini.
Abakobwa b’impanga, Ange Ndayishimiye na Pamela Bamureke baririmba injyana ya gakondo, bakoze indirimbo bise “Ndamurika” bashimira abahanzi ba gakondo babafashije kugera aho bari.
Nyuma y’igihe gisaga ukwezi irushanwa The Next Pop Star risubitswe mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, iryo rushanwa ryongeye gusubukurwa, mu kwezi gutaha hakazamenyekana abaryegukanye.
Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina rya The Bless ukomoka mu Karere ka Musanze yasohoye indirimbo ‘Police woman’, ashimagiza ubwiza bw’abapolisikazi b’abanyarwanda, ndetse anasaba ko batanga urukundo.
Umuhanzi Bruce Melodie uzwi mu njyana ya RnB na Afrobeat yatandukanye n’umujyanama we witwa Kabanda Jean de Dieu bari bamaranye igihe, ahita asinyana amasezerano n’undi mushya witwa Ndayisaba Lee, kugira ngo abone uko yinjira neza ku isoko rya muzika ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Album y’umuhanzi Icyizere Ismael ukoresha izina rya Zilha mu muziki, iriho indirimbo zirimo iyitwa Kagame Money, Inkotanyi Cyane, Twubahwe n’izindi. Zilha yasobanuye impamvu yayise Inkotanyi cyane n’agaciro imufitiye we nk’umuhanzi n’urubyiruko muri rusange.
Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Papa’, Knowless abwira umusore wateye inda umukobwa batabiteganyije ko ubuzima buhindutse, akagira inama urubyiruko yo kwishimisha ariko batekereza ku ngaruka byagira ku buzima bwabo.
Umuhanzi wo mu Rwanda Yvan Buravan yasohoye indirimbo zitandukanye mu gihe kimwe harimo iyo ari kumwe na Dream Boyz bo muri Angola, indi ari kumwe na Gaz Mawete wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’iyo yafatanyije na A Pass wo muri Uganda.
Umunyarwanda Mike Kayihura wahataniye igihembo cya Prix découvertes RFI 2020, ariko amahirwe ntiyamusekera ngo acyegukane, yasohoye indirimbo nshya yise ‘Jaribu’ ivuga ku bihe bikomeye isi irimo kandi we arimo agerageza urukundo.
IYAKARE Wenceslas(Riqson) na NYIRANDASHIMYE Consolée, mu ntego yabo yo gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo zose za Karahanyuze, Riqson n’umugore we Consolée bamaze gusubiramo indirimbo 120 za karahanyuze bakazikora mu buryo bugezweho kandi intego ni uko bazaruhuka zose bazisubiyemo.
Kazigira Adrien n’abandi bafatanyije itsinda rya The Good Ones ryo ku Kamonyi, ni abahanzi bakunzwe cyane n’umugabo w’umuzungu witwa Ian, ndetse yiyemeza kubajyana mu gihugu cy’ubwongereza mu iserukiramuco birangira banaririmbye kuri Tereviziyo ya BBC muri 2013.