Kalisa John yafinduye abahanzi basezerewe muri PGGSS2 mbere yuko bamenyekana ku mugaragaro

Umwe mu bantu bazwi muri Showbiz Kalisa John uzwi ku izina rya Kjohn, yari azi abahanzi batatu bari buze gusezererwa mbere y’uko ibirori byo kubatangaza bigera ku mugoroba wa tariki 07/07/2012.

Ahagana saa saba z’amanywa Kjohn yanditse kurubuga rwe rwa facebook ko abahanzi batatu bari busezererwe ari Dream Boys, Urban Boys na Riderman. Aba bahanzi ni nabo basezerewe muri PGGSS 2 ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 07/07/2012.

Nyuma y’uko ashyizeho aya magambo, benshi mu bagize icyo babivugaho bamubwiye ko ubundi yajyaga ababwiza ukuri ariko ko noneho ubu ari kubabeshya.

Benshi babihakanaga bemezaga ko Riderman atari buvemo Young Grace, Knowless na Urban Boys bakirimo.

Ku rundi ruhande ariko hari undi wagize ati: “Kalisa ashobora kuba avuga ukuri ariko tutumvikanaho neza ni kuri Dream Boys naho Young Grace we ntavamo because ko n’ubundi yajemo atabikwiye rero uko yajemo ninako azazamo azagumamo”.

Impaka zakomeje ariko byaje kugera ubwo barekeraho ariko hafi ya bose wabonaga batumvikana nawe n’ibyo yavugaga. Hari n’uwagize ati: “Biramutse ariko bigenze namenya ko Guma Guma ari fake kabisa!”

Mu ma saa tanu za nijoro ubwo bari bamaze kugaragaza abahanzi bazakomeza n’abazasigara byagenze nk’uko Kalisa John yari yabivuze, yongeye kwandika kuri facebook agira ati: “Ngaho mwonere muvuge ko mba mbeshya mu gitondo sinababwiye abavamo mugapinga???”

Kalisa John uzwi ku izina rya Khojn.
Kalisa John uzwi ku izina rya Khojn.

Benshi mu bagize icyo babivugaho bagaragaje agahinda kenshi banavuga ko PGGSS 2 nta kuri kurimo ndetse ko batazongera guta umwanya wabo n’amafranga ngo baratora. Hari uwagize ati: “Byimenyere man n’ibisigaye byose...any way we don’t care Riderman ari mu mitima yacu kandi money si ikibuze mu bisumizi...gusa PGGSS nta mucyo urimo uzanabibabwire!”

Twifuza kumenya uburyo Kjohn yabimenye, twamuhamagaye kuri telefoni tumubaza uburyo yabimenye adusubiza agira ati: “Ni ubuhanga bwanjye tu nakoresheje!”.

Dukomeje kumubaza ukuntu ubuhanga bwe buhuza n’ibiri bube mu gihe abavuyemo aribo bahabwaga amahirwe na benshi, telefoni ye yahise icika iva ku murongo dukomeje kumuhamagara ntibyakunda.

Ese koko Kjohn yaba yari azi abari butorwe nk’uko yari yabitangaje? Cyangwa koko ni ubuhanga bwe yakoresheje?

Ibi bihuza n’ibyo abantu bamwe na bamwe bari bamaze iminsi bavuga ngo uzegukana aya marushanwa azwi na mbere y’uko igihe cyo kumutangaza kigera.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Cyiza sinabikubwiye se ngo amakuru namenye mu mezi atat ashize nuko uzayegukana yamenyekanye, nubona ariwe rero ntuzagire ibindi uvuga gusa uzatangaze o byari byaramenyekanye kuva na cyera, naho KJohn we mwihorere nutari we yari yabimenye none wowe uracyibaza niba haba harimo ukuri, bimenyekana mbere, n’abandi bari bamenyekanye mbere y’igihe

Gege yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ibi ni ibintu bizwi kdi bimaze kumenyerwa ko besnhi ari akazu kihriye ibintu bimwe na bimwe bafatanyije n’abanyamakuru bamwe bo kuma radio kuko umuntu nka Kjohn ubundi ntakuntu yagatangaje ibintu nka biriya ahubwo usibye ko ari n’ubujiji gushyira ikintu gisa n’ubwiru ahagaragara!

KiNg MAKAVELI yanditse ku itariki ya: 9-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka