2015: Umwaka wazanye mu Rwanda ibyamamare mpuzamahanga byinshi

Umwaka wa 2015 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro mu Rwanda birimo ibitaramo by’ibyamamare isi yose ihora yifuza kubona.

Igitaramo cya Stromae i Kigali

Stromae, umuhanzi w’Umubiligi ukomoka ku Munyarwanda n’Umubiligikazi, yakoreye icyo gitaramo muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), tariki ya 17 Ukwakira 2015.

Ubwo umuhanzi Stromae yari mu gitaramo mu Rwanda.
Ubwo umuhanzi Stromae yari mu gitaramo mu Rwanda.

Icyo gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu batandukanye babarirwa mu bihumbi n’ibihumbi, cyarangiye bamwe batabishaka kubera uburyo bari baryohewe n’imiririmbire, imibyinire ndetse n’imicurangiye y’uwo muririmbyi w’icyamamare ku isi.

Ubusanzwe Stromae yagombaga gutaramira i Kigali, tariki ya 20 Kamena 2015 mu ngendo yari arimo mu bihugu byinshi by’Afurika ariko ntibyakunda kubera ikibazo cy’uburwayi. Ibyo byatangajwe habura icyumweru kimwe gusa ngo ataramire Abanyarwanda.

Urubyiniro rwari ruteguye mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda.
Urubyiniro rwari ruteguye mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda.

Knowless yegukanye Guma Guma Super Star 5

Umuririmbyikazi Butera Jeanne d’Arc, uzwi ku izina rya Knowless, ni we wegukanye intsinzi mu marushanwa ngarukamwaka ya Primus Guma Guma Super Star, ubwo yabaga ku nshuro yayo ya gatanu. Yegukanye miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Knowless amaze gusinyirwa na Bralirwa sheki y'intsinzi ya PGGSS5.
Knowless amaze gusinyirwa na Bralirwa sheki y’intsinzi ya PGGSS5.

Tariki ya 15 Kanama 2015, ni bwo Knowless yashyikirijwe igihembo cye, mu birori byo gusoza ayo marushanwa. Yakiriye icyo gihembo nyuma y’urugendo rurerure kubera ko irushanwa rigeze hagati yatangaje ko arivuyemo ariko aza kongera kurisubiramo.

Mu marushanwa ya PGGSS5, uwo muririmbyikazi yari ahanganye n’abandi icyenda ari bo itsinda rya TNP, Rafiki, Paccy, Senderi, Jules Sentore, itsinda rya Active, Bull Dog kuwa 4, Dream Boys ndetse na Bruce Melody.

Miss Rwanda 2015

Kundwa Doriane ni we wahize abandi bakobwa 15 bahataniraga kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, uzwi nka “Miss Rwanda” 2015, mu birori byabaye tariki ya 21 Gashyantare 2015.

Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015.
Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015.

Muri Mutarama 2015 ni bwo, abo bakobwa bari bahagarariye intara zose z’u Rwanda ndetse n’Umujyi wa Kigali, bamenyekanye. Kundwa yari ahagarariye Intaraya y’Amajyaruguru y’u Rwanda.

Miss Rwanda Kundwa yakurikiwe na Vanessa watowe nk’igisonga cya mbere naho Raissa Akacu atorerwa kuba Igisonga cya kabiri.

Groove Awards

Groove Awards yatanze ibihembo ku bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana bakoze cyane kurusha abandi mu 2015 mu Rwanda.

Ku cyumweru tariki 13 Ukuboza 2015 mu ihema rya Serena Hotel ya Kigali, ni bwo umuhango wo gutanga ibi bihembo ku nshuro ya gatatu mu Rwanda, wabaye.

Umuririmbyi w’umwaka mu bagabo yabaye Israel Mbonyi naho mu bagore aba Diana Kamugisha.

Muri 2015 bimwe mu byamamare byarafunzwe

Teta Sandra

Teta Sandra ni umwe mu byamamare byo mu Rwanda byatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2015. Yatawe muri yombi inshuro ebyeri.

Teta Sandra na we igihome nticyamworoheye uyu mwaka.
Teta Sandra na we igihome nticyamworoheye uyu mwaka.

Tariki ya 22 Nyakanga 2015 ni bwo yatawe muri yombi bwa mbere, arafungwa akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye yahaye umucuruzi ukomeye muri Kigali witwa Nkusi Godfrey.

Tariki ya 3 Ugushyingo 2015 na none yatawe muri yombi, arafungwa, akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiye zigera muri eshanu, hiyongeraho ko amasezerano yagiranye na Nkusi Godfrey atayubahirije.

Young Grace

Umuraperikazi Young Grace, yatawe muri yombi tariki ya 1 Kamena 2015, afungwa akurikiranweho gutanga sheki itazigamiye.

Young Grace we umwaka ntiwamuhiriye kuko yafunzwemo.
Young Grace we umwaka ntiwamuhiriye kuko yafunzwemo.

Iyo sheki itazigamiye ngo yayitanze nyuma yo kuguza umuntu amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri hanyuma igihe cyo kwishyura kigera atarabona amafaranga ahitamo kuyimuha.

Ikindi ni uko mu Gushyingo 2015, Young Grace yanavuzweho kuba yarabeshye ko yarangije amasomo y’icyiciro cya kabiri mu cyahoze ari RTUC. Ibyo byagaragaye nyuma y’aho agaragaje amafoto afite igitabo, avuga ko ari icyo yanditse asoza ayo masomo.

Nyuma yaho ni bwo ubuyobozi bw’icyahoze ari RTUC bwatangaje ko Young Grace atigeze yiga muri iyo kaminuza.

Umuhanzi Bruce Melodie yavuzweho kwihakana umwana

Iyi nkuru yumvikanye cyane mu Rwanda mu mpera za 2015. Yatangiye ubwo umukobwa witwa Agasaro Diane yajyaga mu bitangazamakuru atangaza ko atwite inda yatewe n’uyu muririmbyi ufatwa nk’umwe mu bakomeye mu Rwanda.

Bruce Melodie we yashinjwe kubyara umwana akamwihakana.
Bruce Melodie we yashinjwe kubyara umwana akamwihakana.

Gusa ariko Bruce Melodie yakomeje guhakana ibyo uwo mukobwa avuga. Agasaro yaje kwibaruka akomeza gusaba uyu muririmbyi indezo ariko ntihagire igikorwa. Ni bwo mu mpera z’ugushyingo 2015 yafashe umwanzuro wo gushyira umwana Bruce Melodie.

Diane yahise asanga Bruce Melode hafi y’akabare kegereye ahahoze studio ya Super Level. Uyu muhanzi akimenya ko baje kumwaka indezo yahise ajya kwihisha.

Uyu muririmbyi akaba yaratangaje ko ibyo Diane ari gukora hari abandi babyihishe inyuma mu bagamije kumwicira izina.

Ikindi ni uko ubusanzwe Bruce Melodie n’umukunzi we (utari Agasaro Diane), tariki 12 Gicurasi 2015 bibarutse umwana w’umukobwa.

Riderman yashyingiranwe na Miss Agasaro Nadia Farida

Tariki ya 16 Kanama 2015 ni bwo aba bombi basezeranye imbere y’Imana kubana haba mu bihe byiza no mu bikomeye.

Riderman we uyu mwaka usize atakiri ingaragu.
Riderman we uyu mwaka usize atakiri ingaragu.

Riderman yashinganye urugo na Miss Agasaro nyuma yo gutandukana na Mukasine Asnah bari bamaranye imyaka umunani bakundana.

Muri 2015 bimwe mu byamamare bikomeye byaje mu Rwanda

Akon

Akon, umuhanzi w’icyamamare wo muri Amerika ukomoka muri Senegal, yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 28 Nyakanga 2015, aje kuganira na Leta y’u Rwanda ku bijyanye n’umushinga we witwa “Akon Lighting Africa” ugamije gufasha umugabane w’Afurika mu guteza imbere ingufu zishyingiye ku mirasire y’izuba.

Akon na we yaje mu Rwanda kuganira na Leta ku mushinga we wo gukwirakwiza amashanyarazi.
Akon na we yaje mu Rwanda kuganira na Leta ku mushinga we wo gukwirakwiza amashanyarazi.

Uyu mushinga wa Akon ugamije gufasha abo mu byaro kuva mu bwigunge bakabasha kubona ingufu z’amashanyarazi atangwa n’imirasire y’izuba kandi mu buryo buboroheye.

U Rwanda ruteganya ko umwaka wa 2017 uzajya kurangira amashanyarazi amaze kugera kuri 70% by’abarutuye mu gihe kuri ubu abayafite babarirwa muri 22%.

Fakoly

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Reggae, umunya Côte d’Ivoire Doumbia Moussa Fakoly uzwi ku izina rya Tiken Jah Fakoly yaje mu Rwanda tariki ya 17 gashyantare 2015.

Yari yaje kwitabira iserukiramuco bise Isano Arts Festival ryateguwe na Positive Production ifatanyije na Ministeri y’Umuco na Siporo na Institut Français du Rwanda.

Anne Kanssiime

Umunyarwenya wo muri Uganda, Anne Kanssiime, na we yaje mu Rwanda maze tariki 6 Kamena 2015, akora igitaramo cyo gusetsa ari kumwe n’abandi banyarwenya nka Kigingi wo mu Burundi n’Umunyarwanda Nkusi Arthur.

Kansiime ataramira Abanyarwanda.
Kansiime ataramira Abanyarwanda.

Kansiime yagaragaye yahungabanye nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, kuri uwo mugoroba aza kujya mu gitaramo asetsa abantu yambaye imyambaro y’ishuri ameze nk’akana kiga mu mashuri abanza.

Mu gihe abantu bari bataye icyizere ko ataza kubasetsa kubera guhungabana, Kansiime mu gitaramo yavuze ko ibyo yabonye byamuteye imbaraga zo gufasha Abanyarwanda kongera guseka nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo.

Radio na Weasel

Aba bahanzi bo muri Uganda bageze mu Rwanda tariki ya 02 Nyakanga 2015, baje mu gitaramo cyiswe “Kwibohora Concert” cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora wabaye tariki 4 Nyakanga 2015.

Tariki ya 12 Ukuboza 2015 bongeye gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cyiswe “The X-mas Jungle Beach Juicy Party”, cyabereye mu Mujyi wa Rubavu kuri Kivu Serena Hotel.

Muri 2015 bamwe mu byamamare byo mu Rwanda baribarutse

Umuhanzikazi Nirere Shanel uba mu Bufaransa yibarutse imfura ye y’umukobwa. Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin n’umukunzi we Mwiza Joannah bibarutse umwana w’umukobwa, tariki ya 7 Ukuboza 2015.

Miss Shannel 2015 isize ari umubyeyi.
Miss Shannel 2015 isize ari umubyeyi.

Karangwa Lionel uzwi cyane ku izina rya Lil G na we yibarutse umwana w’umukobwa mu kwezi kwa Mata 2014.

Umuririmbyi Jules Sentore na Nyampinga Innocente bibarutse umwana w’umukobwa mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2015 rishyira 18 Mutarama 2015.

Ikindi ni uko mu mwaka wa 2015 umuririmbyi wo mu Rwanda, The Ben, ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahawe igihembo cya “Tamin Awards of Honor 2015”, kubera indirimbo ye “I can see” yimakaza amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka