Biravugwa ko Nyampinga 2012 wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yaba atwite

Hirya no hino mu bitangazamakuru no mu bantu banyuranye haravugwa inkuru y’uko Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Isimbi Deborah Abiellah, umukobwa w’umuvugabutumwa (Pastor) Rutayisire Antoine yaba atwite.

Abavuga aya makuru kandi banemeza ko uyu Nyampinga w’imyaka 21 gusa yaba ari gutegura ubukwe rwihishwa kandi mu buryo bwihuse.

Nyampinga Isimbi yari asanzwe akundana na Safari Bryan bigana mu ishuri rimwe muri Kaminuza, binavugwa ko ariwe waba yaramuteye inda kandi akaba ari nawe bagiye kubana. Bryan we yaba yaravutse mu mwaka wa 1991 ni ukuvuga ko afite imyaka 22 gusa.

Nubwo aya makuru avugwa, ba nyirubwite bo barabihakana. Nyampinga Isimbi ahakana ko adatwite, akavuga ko gutegura ubukwe bitasobanura ko umuntu wese ugiye gukora ubukwe yaba atwite.

Nyampinga Isimbi Deborah.
Nyampinga Isimbi Deborah.

Bryan we ku ruhande rwe ntiyemera ko Nyampinga Isimbi yaba atwite ndetse anahakana amakuru y’ubukwe aho avuga ko ababivuga bazategereza bakareba niba koko ubwo bukwe buhari.

Abanyeshuri bigana na Nyampinga Isimbi bemeza ko amaze iminsi atakigera mu ishuri akaba akunze gutembera nijoro gusa. Bemeza kandi ko n’iyo agaragaye aba yambaye imyenda imurekuye cyane mu rwego rwo guhisha inda.

Bibaye ari byo Nyampinga Isimbi Deborah yaba abaye Nyampinga wa kabiri utwaye inda agifite ikamba rya Nyampinga nyuma ya Nyampinga Grace Bahati.

Nyampinga Isimbi Deborah kuruhande rwe kandi avuga ko n’ubwo ngo hataratorwa uwo kumusimbura, igihe cye cyo kwambara ikamba cyarangiye.
Turakomeza kubakurikiranira niba ibi bivugwa byaba ari ukuri koko dore ko kugeza ubu telefoni ya Nyampinga itari kunyuramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

utazi ubwenge ashima ubwe kandi ’icyo uzabacyo ugendana nacyo paka usubi
mumukungungu (ikitoderwa)ntitukagaye’abanditwiretse-’.

nzabonipa elisaphani yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

AHA YEWE IBYO NTIBITANGAJE NAGATO KUKO NA BAHATI YARI NYAMPINGA WIGIHUGU NONE AHUBWO BRYAN NUMUGABO 2

MUMUREKE DORTMUND yanditse ku itariki ya: 26-02-2013  →  Musubize

aha ibi kubyumva biragoye gusa nyine byarabaye

me yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

Deborah, humura. Kandi famille yawe ituze. ndabahumuriza kuko nta kiba ku muntu Imana itakizi. Ababyeyi bakoze ibyo bashoboye nk’abantu batanga uburere nk’ababyeyi twese turabizi,ariko hari ibitubaho ntitubashe gusobanukirwa impamvu zabyo ni byiza ko wihana ubikuye ku mutima kuko icyaha cyo ni icyaha.Rwose Imana iracyicaye ku ntebe y’imbabazi yiteguye kukubabarira. Nyuma y’ibi byose uzakorera Imana kandi izakwishimira.

provy yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

ahahahahahahahahahahhah nagashya

yanditse ku itariki ya: 22-02-2013  →  Musubize

abo ni abo muzi.kubyara kwabashiki bacu babigize umuco.bakomereze aho.

bizimana damien yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

hey guys, kuba atwite ntagikuba cyacitse nawe n’umuntu nk’abandi bose ahubwo ikigaragara nuko wa mugani mwamufataga nkaho atari umuntu and that is strange! Ubwo mushiki wawe bimubayeho wavuga iki uretse kumufasha kuzabyara neza? Niba bategura ubukwe that is good, gusa umuntu wese aba yifuza gushaka bitagenze gutya ariko nyine ubwo ntibyashobotse kandi bibaho. Gusa hari abantu bakunda kubona abandi bamerewe nabi iyo mbona comments z’abantu ndatangara cyane. rata mukobwa mwiza komera nta gikuba cyacitse Imana iragukunda kandi ugishe inama famille n’incuti umenye icyo gukora naho ubundi mbere ko uba miss uri umuntu nkatwe twese kandi ntiwibagirwe kwihana icyaha wakoze ariko ubundi dont mind with what stupid people say over you and your family its their right unfortunately... komera nshuti ya data humura kandi rwose ntacyo uzaba komeza wisengere Imana

ka yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Bavandimwe nkunda, njye hari ibintu bijya bintangaza:Aho twagejenye uyu mwari tumufelicita niho tumugejeje tumutesha umutwe ngo aratwite? nonese hari igitangaza cyatuma abantu bacika ururondogoro, ngo Nyampinga aratwite?keretse niba mutashakaga ko azavamo umubyeyi wizihiye urwanda! Yego sinirengagije ko bije bitunguranye,nkuko twabyifuzaga,Ariko se umuti ni uwo kumutera choc!bigatuma n uwo yaba atwite bimugiraho ingaruka? Please ahubwo niba byarabaye aho niho akeneye abamufasha kubyakira no kumutegura kugirango azabyare neza cyangwa yubake urugo neza!Aha hantu benshi turahacumurira, dutunga urutoki rumwe abandi kandi twe twitunze 4!
Rata Mwari komera, Imana ni nyirimpuhwe komera IRAGUKUNDA, kUBA WARAGUYE MU CYAHA,Wicuze ubuzima bukomeze!Ntiwite ku yabantu Na YEZU ntibamuvuze bucye!
Njye ndagushimira ko utafashe icyemezo kibi cyo kwigira nabi cyangwa ngo ugirire nabi uwo muziranenge utwite
KOMERA iMANA IRI MURUHANDE RWAWE!

Nyangamugayo John yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

ariko se rwose mwaretse kureba agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wanyu mutabanje gukura umugogo uri muryanyu da!!

none se iyo ayikuramo nkuko abandi babigenza nibyo byajyaga gutanga isura nziza?
mujye mureka na Yuda yacumuye yarasangiraga na Yesu kuba nyampinga sukuba marayika ahubwo mubasengere nibura bazakizwe bihane kuko Imana yanga icyaha igakunda abanyabyaha! hanyuma musengere n’ubukwe bwabo buzagende neza.gutwita byo nibyo aratwite si igihuha, ariko kandi ntanka yaciye amabere!!

Surwumwe yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

wangu uyumwana arahiye sha ahubwo uriya mutipe bigaragara ko yari afite inkwi so i want to support them bakore ubukwe babyare bororoke naho gutwita nundi muzatora nawe aho inda ica arahafite facilitation jama ugiye kubona akana kagukomotseho.

john makuni yanditse ku itariki ya: 21-02-2013  →  Musubize

Nanjye duhuye nayimutera udateye inda banyampinga wazayitera nde se reka nabandi baze babereke erega nawe ntiwamureka!!

Yohani yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Ubundisi haruyobewe ko ntawucyikimana kd bariya nibo bacyenewe

Jak yanditse ku itariki ya: 20-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka