Biravugwa ko Nyampinga 2012 wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yaba atwite
Hirya no hino mu bitangazamakuru no mu bantu banyuranye haravugwa inkuru y’uko Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Isimbi Deborah Abiellah, umukobwa w’umuvugabutumwa (Pastor) Rutayisire Antoine yaba atwite.
Abavuga aya makuru kandi banemeza ko uyu Nyampinga w’imyaka 21 gusa yaba ari gutegura ubukwe rwihishwa kandi mu buryo bwihuse.
Nyampinga Isimbi yari asanzwe akundana na Safari Bryan bigana mu ishuri rimwe muri Kaminuza, binavugwa ko ariwe waba yaramuteye inda kandi akaba ari nawe bagiye kubana. Bryan we yaba yaravutse mu mwaka wa 1991 ni ukuvuga ko afite imyaka 22 gusa.
Nubwo aya makuru avugwa, ba nyirubwite bo barabihakana. Nyampinga Isimbi ahakana ko adatwite, akavuga ko gutegura ubukwe bitasobanura ko umuntu wese ugiye gukora ubukwe yaba atwite.

Bryan we ku ruhande rwe ntiyemera ko Nyampinga Isimbi yaba atwite ndetse anahakana amakuru y’ubukwe aho avuga ko ababivuga bazategereza bakareba niba koko ubwo bukwe buhari.
Abanyeshuri bigana na Nyampinga Isimbi bemeza ko amaze iminsi atakigera mu ishuri akaba akunze gutembera nijoro gusa. Bemeza kandi ko n’iyo agaragaye aba yambaye imyenda imurekuye cyane mu rwego rwo guhisha inda.
Bibaye ari byo Nyampinga Isimbi Deborah yaba abaye Nyampinga wa kabiri utwaye inda agifite ikamba rya Nyampinga nyuma ya Nyampinga Grace Bahati.
Nyampinga Isimbi Deborah kuruhande rwe kandi avuga ko n’ubwo ngo hataratorwa uwo kumusimbura, igihe cye cyo kwambara ikamba cyarangiye.
Turakomeza kubakurikiranira niba ibi bivugwa byaba ari ukuri koko dore ko kugeza ubu telefoni ya Nyampinga itari kunyuramo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 30 )
Ohereza igitekerezo
|
Yes mwana ubaye icyohe, tega akabero twipyaturire! Nanjye umpe nbr yawe nkwereke aho mbera akaga, nguhanire kugayisha kaminuza twese twubaha numubyeyi wawe watureze twese! Ikamba urijugunyiye imbwa kabisa, ngwino zikurye
Ibi ni ibintu bisanzwe
Ubundi se udateye inda umukobwa nka nyampinga wayitera nde? Ahubwo mungezeho address z’iyo nshuti ye mutwerere bihutishe ubukwe atazabyarira mu rusengero imbere ya Pastor!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Udapyatuye uyu mwana wapyatura nde? Kereka uri ikiremba!
Ihangane wa mukobwa we. Erega iraryoha cyane!!!!!!!!
Ba nyamakuru namwe basomyi, mureke guca igikuba, nta gitangaza na kimwe kirimo. Kuba yaragiye mu ipiganwa agatsinda abo bahiganwaga ntibivuze ko atari umuntu. Ni umuntu nkawe kandi nkanjye. Kuba rero satani yamushuka akagwa mu cyaha ni ibisanzwe. Ikindi ntashimye nabonye hari abatsindagiye ko ari umwana wa pasitori. Yes, ariko ntibimugira umumarayika. Pasitori yakoze akazi ke arigisha,arasenga,aranarera Kuba umwana yaba atarakurikije inyigisho ni ibisanzwe. Wowe se cg jye ibyo twigishwa byose turabikurikiza?Ubura kubikurikiza se kuko utari umwana wa pasitori?
Uyu mwana ukuntu yasaga neza nka se! Ni imfura pe! Ubu iyo bikiba nka kera tuba tumushyiriye abashi tukajya kumuroha! Rwose biteye isoni nagahinda ukuntu namushyigikiye mu matora yose yanyuzemo ni ibi bye? Uyu na we ntazi aho prudence zibarizwa koko? Uyu mutype aramuntanze gusa, ukuntu nashakaga kuzayimubanza, nkavuga ngo reka abanze arangize kumbi ni uku byagenze! Genda mwari mwiza urarutanze, igendere urijije benshi! Uzapfe kuyibyara gusa, ahasigaye nakubwiriki nushaka ujye ukigurisha ku biro kuva ikamba urijugunyiye ibisiga! Ubu se wowe tuzavuga ko wabuze iki ra?
nyampinga avuga ko gutegura ubukwe ntibivuga gutwita.bityo yemera ko hari ubukwe. inshuti ye ihakana ko ntabukwe buhari.ntibavuga rumwe bigaragaza ko yaba atwite koko.
Ariko, kuki mukunda kuvuga abantu nabi, nyampinga ni umuntu nk’abandi yambaye umubiri nk’uwo umuntu wese yambaye, ubu se abazikuramo bangana iki? AHUBWO NJYEWE NIMBA ANATWITE KOKO NKUKO NUMVA MUBYEMEZA, ndamushimirako atayikuyemo nkabo njyanumva kuko nabyo byashobokaga.
bibaho mubuzima ntakundi ikibinuko yayikuramo niyemere yitwe umubyeyi
Ariko, ninde wababwiyeko atari umwana w’Umuntu!!! maze n’intungane bwira icumuye7 niba atwite arakabyara amahoro maze azarere U Rwanda. Njye ndamubabariye kandi n’ababyeyi be ndizera ko bazamubabarira nkanjye.Naho ubundi kugeragezwa bibaho nkanjye w’umubyeyi narabyakiriye uwajye yabyaye kandi afite 19ans.Gusa ntaho rutari iyi Si yacu idutera ibibazo byinshi, Mubyeyi Rutayisire Antoine niba aribyo wihangane Satani ntakaguc’intege mu minsi yanyuma niko bimeze Satani aca mu bana, umugore, inshuti cyangwa umuturanyi!!!! Ihangane
bibaho mubuzima ntakundi ikibinuko yayikuramo niyemere yitwe umubyeyi
Njyewe ndabona yemera ko atwite kuko ahakana ko adatwite.Cyakora Imana imufashe ako kana azagashyitse ku isi ari kazima.