Biravugwa ko Nyampinga 2012 wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yaba atwite

Hirya no hino mu bitangazamakuru no mu bantu banyuranye haravugwa inkuru y’uko Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Isimbi Deborah Abiellah, umukobwa w’umuvugabutumwa (Pastor) Rutayisire Antoine yaba atwite.

Abavuga aya makuru kandi banemeza ko uyu Nyampinga w’imyaka 21 gusa yaba ari gutegura ubukwe rwihishwa kandi mu buryo bwihuse.

Nyampinga Isimbi yari asanzwe akundana na Safari Bryan bigana mu ishuri rimwe muri Kaminuza, binavugwa ko ariwe waba yaramuteye inda kandi akaba ari nawe bagiye kubana. Bryan we yaba yaravutse mu mwaka wa 1991 ni ukuvuga ko afite imyaka 22 gusa.

Nubwo aya makuru avugwa, ba nyirubwite bo barabihakana. Nyampinga Isimbi ahakana ko adatwite, akavuga ko gutegura ubukwe bitasobanura ko umuntu wese ugiye gukora ubukwe yaba atwite.

Nyampinga Isimbi Deborah.
Nyampinga Isimbi Deborah.

Bryan we ku ruhande rwe ntiyemera ko Nyampinga Isimbi yaba atwite ndetse anahakana amakuru y’ubukwe aho avuga ko ababivuga bazategereza bakareba niba koko ubwo bukwe buhari.

Abanyeshuri bigana na Nyampinga Isimbi bemeza ko amaze iminsi atakigera mu ishuri akaba akunze gutembera nijoro gusa. Bemeza kandi ko n’iyo agaragaye aba yambaye imyenda imurekuye cyane mu rwego rwo guhisha inda.

Bibaye ari byo Nyampinga Isimbi Deborah yaba abaye Nyampinga wa kabiri utwaye inda agifite ikamba rya Nyampinga nyuma ya Nyampinga Grace Bahati.

Nyampinga Isimbi Deborah kuruhande rwe kandi avuga ko n’ubwo ngo hataratorwa uwo kumusimbura, igihe cye cyo kwambara ikamba cyarangiye.
Turakomeza kubakurikiranira niba ibi bivugwa byaba ari ukuri koko dore ko kugeza ubu telefoni ya Nyampinga itari kunyuramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 30 )

Yes,birumvikana ko atwite kuko ahakana ko adatwite.

yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

None se ubwo muravuga kandi iki, nyir’ubwite arabyiyemerera hanyuma mwe mukajya mu bindi kuko we yarabyivugiye"Nyampinga Isimbi ahakana ko adatwite". Sinzi rero mwe icyo mutitirijeho. Gusa nta gikuba gicitse kandi nta wuyobewe ko usibye n’umwana wa Pasteur hari n’abapasteurs basambana kandi noneho bo banasize abagore mu rugo. So Imana imubabarire kandi imufashe azibaruke pe

Epimaque yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

wasanga ari yo mpamvu ntagipfa kumubona kumanywa

Mulindwa Coxie yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ahaaaaaaaaaaa, bizaguhire!

lee mazina yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ibigambo gusa,ubwose mwahise mu mujyana kumupimisha koko!! kandi ko buriya atwite koko, kuko we aravuga ubukwe hanyuma nya muhungu we ntabwemera ubwo murumva hatorimo akantu? biteye urujijo! bihise byisobanura pe, aratwite sans augumente, sans diminue, ahubwo bamucunge atayikuramo kuko biteye n’isoni nyampinga, umukobwa wa pasitor!!! hahahahahahaaaaaaaa

Maman yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

"Nyampinga Isimbi ahakana ko adatwite" Iyi nteruro iri muri iyi nkuru mu yandi magambo ivuze ko yemera ko atwite!!!!!

Muy Peter yanditse ku itariki ya: 19-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka