#PGGSS7: Abazayihatanira bamenyekanye
Abahanzi bazahatanira Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 bamaze kumenyekana.
Abo bahanzi ni Bull Dog, Danny Nanone, Mico The best, Davis D, Christopher, Social Mula, Active, Dream Boys, Odda Paccy na Charly na Nina.
Aba bahanzi batowe n’ibitangazamakuru, abavangavanga imiziki bazwi ku izina ry’aba djs, ndetse n’abatunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo bazwi nk’aba producers.
Aba bahanzi batowe hakurikijwe ibyiciro bashyizwemo by’umwihariko basanzwe baririmbamo aribyo Hip Hop, RNB, Afro beat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.
Ibyakurikijwe mu gutora aba bahanzi harimo kuba ari abanyarwanda, kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 35, no kuba buri muhanzi afite nibura indirimbo eshatu yakoze hagati y’umwaka wa 2015 na 2017.
Harimo kandi kuba buri nuhanzi afite nibura indirimbo ebyiri ziri mu mashusho imwe muri zo hari iri kuri youtube, ndetse no kuba ataritabira iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranye.
Kimwe mu byagendeweho kijyanye n’imyaka kitavuzweho rumwe na benshi, abateguye iki gikorwa bavuze ko bazongera kukirebaho umwaka utaha, bakareba niba byashoboka ko cyakurwaho cyangwa kikagumaho.
Biteganyijwe ko ibitaramo by’iri rushanwa bizaba bitanu gusa, bikazagera mu turere dutanu turimo Huye, Gicumbi, Ngoma, Rubavu n’Umujyi wa Kigali.
Bizatangirira mu Karere ka Huye ku tariki 20 Gicurasi 2017, bisoreze i Kigali, tariki ya 24 Kamena 2017 aho byose bizakorwa ku buryo bwa Live.
Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya Gatandatu yari yegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
ninkumusaza niya bull dog
tumurinyuma. basaza
Christopher yitware Ugaruke Irubavu turagukeneye Nifuza Kuzakubyi nira Kur stg ndagukeneye pe!! Paers call me 0726209566 ILEK YOU PAPA!
ninkumusaza niya bull dog
tumurinyuma. basaza
Ark gumaguma nayo iri si irushanwa ahubwo ni igikorwa cyokwamaza ndets nogushaka guha bamwe amahirwe ubwo mwarareby muti bruce melody yahita ayitwara muti ugiyemo incuro eshatu ntago azajyamo ubundi irushanwa biva kunshinga kurushanwa ntabw ari kureb inyung umuntu runaka azakuramo nabe na salax award
ok turabashyigikiye kko biteguranye ubuhanga cyane knd turifuzako umushyushyarugamba wacu anita p[endo yazahatubera tukidagadurana. murakoze bakuni ba pggss
Bull dog nkumusaza tumurinyuma
Waouuu pggsss7 ahaaa bariya banyampinga bazagitwara tu chrry na nina oyee
aya majonjora ntago ahwitse wangu,haramarangamutima kweli.
BUll dog nkumusaza tumurinyuma.
pggss ntabwo izaba ishyushye kubera izabera muturere dukeya natwe imusanze turayikeneye
bull dogg tumurinyuma nkumusaza bavanyemo abasazamugakino bashyiramo abana batazi icyogukora nago aribyo kabisa
Murakoze kutugezaho abobahanzi kbx ngewe mbona byaba byiza cyane ibyo byimyaka bivuyeho buriwese akagaragaza impano ye!
Ni Icyuho Kuba Ntagitaramo Kizabera i Musanze
Gusa Muri Babiri Basigaye Mukibuga Kimozera Arahabaye .Rap Yacu Iribicu, Ni Mcee Bulldogg Uzakizamura. P Fla Pggss10
where is the Green Person ?