#PGGSS7: Abazayihatanira bamenyekanye

Abahanzi bazahatanira Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 bamaze kumenyekana.

Itsinda ry'abanyamakuru , aba Djs ndetse n'abatunganya umuziki bitabiriye amatora y'abazahatanira PGGSS7
Itsinda ry’abanyamakuru , aba Djs ndetse n’abatunganya umuziki bitabiriye amatora y’abazahatanira PGGSS7

Abo bahanzi ni Bull Dog, Danny Nanone, Mico The best, Davis D, Christopher, Social Mula, Active, Dream Boys, Odda Paccy na Charly na Nina.

Aba bahanzi batowe n’ibitangazamakuru, abavangavanga imiziki bazwi ku izina ry’aba djs, ndetse n’abatunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo bazwi nk’aba producers.

Aba bahanzi batowe hakurikijwe ibyiciro bashyizwemo by’umwihariko basanzwe baririmbamo aribyo Hip Hop, RNB, Afro beat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.

Ibyakurikijwe mu gutora aba bahanzi harimo kuba ari abanyarwanda, kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 35, no kuba buri muhanzi afite nibura indirimbo eshatu yakoze hagati y’umwaka wa 2015 na 2017.

Harimo kandi kuba buri nuhanzi afite nibura indirimbo ebyiri ziri mu mashusho imwe muri zo hari iri kuri youtube, ndetse no kuba ataritabira iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranye.

Kimwe mu byagendeweho kijyanye n’imyaka kitavuzweho rumwe na benshi, abateguye iki gikorwa bavuze ko bazongera kukirebaho umwaka utaha, bakareba niba byashoboka ko cyakurwaho cyangwa kikagumaho.

Biteganyijwe ko ibitaramo by’iri rushanwa bizaba bitanu gusa, bikazagera mu turere dutanu turimo Huye, Gicumbi, Ngoma, Rubavu n’Umujyi wa Kigali.

Bizatangirira mu Karere ka Huye ku tariki 20 Gicurasi 2017, bisoreze i Kigali, tariki ya 24 Kamena 2017 aho byose bizakorwa ku buryo bwa Live.

Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya Gatandatu yari yegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 34 )

ninkumusaza niya bull dog
tumurinyuma. basaza

riyetona shatohiroshi yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Christopher yitware Ugaruke Irubavu turagukeneye Nifuza Kuzakubyi nira Kur stg ndagukeneye pe!! Paers call me 0726209566 ILEK YOU PAPA!

Niyonzima Hertier yanditse ku itariki ya: 22-06-2017  →  Musubize

ninkumusaza niya bull dog
tumurinyuma. basaza

riyetona shatohiroshi yanditse ku itariki ya: 18-03-2017  →  Musubize

Ark gumaguma nayo iri si irushanwa ahubwo ni igikorwa cyokwamaza ndets nogushaka guha bamwe amahirwe ubwo mwarareby muti bruce melody yahita ayitwara muti ugiyemo incuro eshatu ntago azajyamo ubundi irushanwa biva kunshinga kurushanwa ntabw ari kureb inyung umuntu runaka azakuramo nabe na salax award

CLAUDE VIVA yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

ok turabashyigikiye kko biteguranye ubuhanga cyane knd turifuzako umushyushyarugamba wacu anita p[endo yazahatubera tukidagadurana. murakoze bakuni ba pggss

abdrazizi nyagaare yanditse ku itariki ya: 25-03-2017  →  Musubize

Bull dog nkumusaza tumurinyuma

tuyishime eric yanditse ku itariki ya: 14-03-2017  →  Musubize

Waouuu pggsss7 ahaaa bariya banyampinga bazagitwara tu chrry na nina oyee

niyongabo yanditse ku itariki ya: 13-03-2017  →  Musubize

aya majonjora ntago ahwitse wangu,haramarangamutima kweli.

Minani yanditse ku itariki ya: 11-03-2017  →  Musubize

BUll dog nkumusaza tumurinyuma.

Majoro daniel yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

pggss ntabwo izaba ishyushye kubera izabera muturere dukeya natwe imusanze turayikeneye

muhirwa euphrem yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

bull dogg tumurinyuma nkumusaza bavanyemo abasazamugakino bashyiramo abana batazi icyogukora nago aribyo kabisa

niyigena edison yanditse ku itariki ya: 10-03-2017  →  Musubize

Murakoze kutugezaho abobahanzi kbx ngewe mbona byaba byiza cyane ibyo byimyaka bivuyeho buriwese akagaragaza impano ye!

Ariyasi yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ni Icyuho Kuba Ntagitaramo Kizabera i Musanze

Gusa Muri Babiri Basigaye Mukibuga Kimozera Arahabaye .Rap Yacu Iribicu, Ni Mcee Bulldogg Uzakizamura. P Fla Pggss10

José Marley yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

where is the Green Person ?

Gyslain yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka