#PGGSS7: Abazayihatanira bamenyekanye
Abahanzi bazahatanira Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017 bamaze kumenyekana.

Abo bahanzi ni Bull Dog, Danny Nanone, Mico The best, Davis D, Christopher, Social Mula, Active, Dream Boys, Odda Paccy na Charly na Nina.
Aba bahanzi batowe n’ibitangazamakuru, abavangavanga imiziki bazwi ku izina ry’aba djs, ndetse n’abatunganya amajwi n’amashusho y’indirimbo bazwi nk’aba producers.
Aba bahanzi batowe hakurikijwe ibyiciro bashyizwemo by’umwihariko basanzwe baririmbamo aribyo Hip Hop, RNB, Afro beat, abaririmba mu matsinda ndetse n’icyiciro cy’abagore.
Ibyakurikijwe mu gutora aba bahanzi harimo kuba ari abanyarwanda, kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 35, no kuba buri muhanzi afite nibura indirimbo eshatu yakoze hagati y’umwaka wa 2015 na 2017.
Harimo kandi kuba buri nuhanzi afite nibura indirimbo ebyiri ziri mu mashusho imwe muri zo hari iri kuri youtube, ndetse no kuba ataritabira iri rushanwa inshuro eshatu zikurikiranye.
Kimwe mu byagendeweho kijyanye n’imyaka kitavuzweho rumwe na benshi, abateguye iki gikorwa bavuze ko bazongera kukirebaho umwaka utaha, bakareba niba byashoboka ko cyakurwaho cyangwa kikagumaho.
Biteganyijwe ko ibitaramo by’iri rushanwa bizaba bitanu gusa, bikazagera mu turere dutanu turimo Huye, Gicumbi, Ngoma, Rubavu n’Umujyi wa Kigali.
Bizatangirira mu Karere ka Huye ku tariki 20 Gicurasi 2017, bisoreze i Kigali, tariki ya 24 Kamena 2017 aho byose bizakorwa ku buryo bwa Live.
Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya Gatandatu yari yegukanywe n’itsinda rya Urban Boys.
Ibitekerezo ( 34 )
Ohereza igitekerezo
|
yooooo!!!! Indatwa
OK bull dog urayijyana Abana bikanombe tukurinyuma kbx.
mwatubwiye igihe iribubere merereye kugisozi murakize
christopher nawamuhiga nuwambere
rwose christopher arashoboye niye numuhatari r&b turakwemera imasisi%
Davis D Azakegukana Tumuri Inyuma Davis Oyeeeeeee Ndi INGOMA
BULLDOG.ARAGITWAYEDASAMBIRIZIBURIBIRI
Social mula oyeeeeeee
umva ahubwo wasaze
social mula is number moja
kbx tumuri inyuma
harim ikimenyan UB kok fireman azirik?
Dream boys
Turashaka CRISTOPHA nanone tukurinyuma
Soamul Ni Uwarye pe PGGSS7 Niyacu c
Christopher oyeeeeeeee !!!!!!! kina music oyeeeeeee!!!!!!!! ndabakunda bahanzi biwacu ni alexander christopher abandi nibahigame nicye tu tumuriyuma paka agitwaye ubutaha yabaye uwakabiri nkuko bisazwe ndamukunda kandi nimwibagirwe ko kina music ariyo irimo no one pggss kambatume musuhuze turamwe .