Miss Rwanda: Irebere uburanga bw’abakobwa 20 bakomeje n’imishinga bateganya gukora

Abakobwa 20 batoranyijwe muri 54 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020 ni bo bemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Buri wese muri abo bakobwa afite umushinga ateganya gukora cyane cyane mu gihe yaramuka yambitswe ikamba nk’uko bagiye babisobanura.

Mutesi Denyse (28): Yiga muri Kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga, umushinga we ni uwo kuvumbura impano mu rubyiruko no gukora ubujyanama ku bantu bakora imishinga itandukanye itanga akazi ku rubyiruko.

Ingabire Gaudence (8): Yiga muri kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi n’imicungire. Umushinga we ugamije guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Ingabire Rehema (10): Afite umushinga wihariye ujyanye no gushyiraho isoko ryihariye ry’abarimu, kugira ngo babashe kubaho neza bijyanye n’umushahara bahembwa.

Musanase Hense (26): Arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ibinyabuzima, Ubutabire n’imibare. Umushinga we ujyanye no gukora ubukangurambaga ku bwirinzi bw’indwara ya Kanseri.

Kirezi Rutaremara Brune (17): Arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Umushinga we ujyanye no gufasha Abanyarwanda bahura n’ibibazo byo mu mutwe, aho azashyiraho porogaramu yo muri Telefoni izajya ituma abafite bene ibi bibazo bahura n’abashobora kubafasha.

Mukangwije Rosine (21): Uyu ni we wari ubitse ikamba rya Miss Elegancy 2019, uretse ko abashinzwe irushanwa ryamwambitse ikamba bavuze ko agomba kuryamburwa kuko yashinjwaga kugira imyitwarire mibi no kubura ikinyabupfura.

Yarangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, Ubugenge, n’Ubumenyi bw’isi. Azatangiza ubukangurambaga bwo kwihangira imirimo mu rubyiruko ku rwego rw’uturere.

Ingabire Diane (7): arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’isi. Umushinga we ni uw’ubukangurambaga mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ingabire Jolly Ange (9): arangije amashuri yisumbuye mu mateka, mu bukungu n’ubuvanganzo. Umushinga we ni ugukangurira urubyiruko kwizigamira, aho azanashinga amatsinda y’urubyiruko hagamijwe kwizigamira kugira ngo bibe umuco mu bakiri bato.

Mutegwantebe Chanisse (27): Yiga muri kaminuza mu ishami ry’icungamutungo. Umushinga we ujyanye no kugabanya umubare w’abana bo ku muhanda no kubakorera ubuvugizi ngo babone ubushobozi bwo kuva mu muhanda bakiteza imbere.

Kamikazi Rurangirwa Nadege (15): Yarangije amashuri yisumbuye mu by’ubumenyi bwa Mudasobwa n’imicungire y’ubucuruzi. Umushinga we ni ugufasha abana bavukana ibibazo.

Akaliza Hope (1): Yiga ubukungu, icungamutungo n’ubucuruzi muri Kaminuza ya Kigali, umushinga we ukaba ujyanye no gufasha abakobwa kwinjira mu bucyerarugendo.

Umuratwa Anitha (42): Yarangije amashuri yisumbuye mu mibare, Ubumenyi bw’isi n’ubukungu. Umushinga we ni ugufasha abakiri bato kwivumburamo impano no kuzibyaza umusaruro, kugira ngo bazakabye inzozi zabo.

Marebe Benitha (18): arangije amashuri yisumbuye mu Mibare, Ubukungu n’ubumenyi bwa Mudasobwa. Umushinga we ujyanye no kwita ku bana bafite ubumuga no kubafasha kubona ibigo bibigisha ubumenyingiro, bityo bakabasha kwihangira akazi.

Teta Ndenga Nicole (35): arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amateka, ubukungu n’ubumenyi bw’Isi. Umushinga we ni ukurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, by’umwihariko akaba azashyiraho uburyo bwo kwigisha abakozi bo mu ngo bahorana n’abana.

Uwase Aisha (51): Afite umushinga wo gufasha abana bafashwe ku ngufu n’abagore basambanyijwe kuva mu bwigunge, no gufasha abagizweho ingaruka no gufatwa ku ngufu, aho azashinga ikigo kitwa “Malayika Center.”

Nyinawumuntu Rwiririza Delice (33): Yiga ibijyanye no kwakira abantu muri kaminuza. Umushinga we ujyanye n’ubukangurambaga bwo gutinyura abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi.

Umutesi Denyse (43): yarangije amashuri yisumbuye mu mateka, Ubukungu n’ubuvanganzo, umushinga we ukaba ari ugushishikariza abaguzi kumenya uburenganzira bwabo, abicishije mu nyigisho z’amatsinda.

Umwiza Phiona (47): Yarangije amashuri yisumbuye mu Bukungu, Imibare n’ubumenyi bw’isi. Umushinga we ujyanye no gufasha ababyeyi gutuma abana babo badahungabanywa.

Nishimwe Naomie (31): Arangije amashuri yisumbuye, yize Imibare, Ubukungu n’ubumenyi bw’isi, Umushinga we ujyanye no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibibazo byo mu mutwe. Aramutse abaye Miss yashyiraho umurongo abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bazajya bakoresha bakabona ubufasha.

Irasubiza Alliance (11): Yiga ubucuruzi mpuzamahanga muri Kaminuza. Ni we wa mbere wahawe amahirwe yo gukomeza kuko yari afite amanota menshi mu batoreye kuri murandasi n’ubutumwa bugufi.

Umushinga we ujyanye n’ubukangurambaga ku bana batwita inda zitateguwe.

Inkuru bijyanye:

Miss Rwanda: Abakobwa 20 bazajya mu mwiherero bamenyekanye

Amafoto: Miss Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaramutse muduhamakuru neza mukomereze aho turabakurikira

mugisha alex yanditse ku itariki ya: 4-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka