Knowless Yizihije isabukuru ya nyuma y’amavuko ya mbere y’uko aba umubyeyi
Butera Knowless yizihije isabukuru ya nyuma y’amavuko, ya mbere y’uko yibaruka imfura ye.
Yujuje imyaka 26 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016.
Ishimwe Clement bashakanye abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram, Yongeye kumugaragariza urukundo rutagira umupaka amukunda.
Yagize ati” Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, mugore mwiza, mama w’umwana wanjye.
Reka iyi sabukuru tuyizihize bihagije, dore ko ari yo yanyuma twizihije mbere y’uko tuba ababyeyi. Nzagukunda kugeza ku mwuka wa nyuma nzahumeka”.
Knowless nawe abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yashimiye umugabo we, anamubwira ko nta mpano yamurutira umwana atwite .
Ati “Ni iby’igiciro gikomeye kuba mfite ubuzima buri gukurira mu bwanjye. Nta mpano y’isabukuru y’amavuko ibaho yakundutira kamarayika kanjye”.
Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kuzabana akaramata ku itariki ya 7 Kamena 2016, nyuma y’urukundo rw’igihe kirekire bagiranye.
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
Butera n’a clémentndabakunda.imana izakomeze urukundo rwanyu. M ujye muyiragiza igihe muhure nibibagoye.ako kamalayika imana yabumbiye mubuzima bwawe ni igihango gikomeye.imana ikomeze ibaragire kdi umugisha wayo uhorane Namwe."urugo runezeza ruyobowe n’imana".urimfubyi Nkunda butera ndi ishyanga ariko je suis fière de toi.imana ibarere kdi izabarere nimfura yanyu.komera
Bazirinde ntibazahemukirane. Kwihangana no kwizerana ni yo mi ganda yubaka urugo.