Knowless Yizihije isabukuru ya nyuma y’amavuko ya mbere y’uko aba umubyeyi

Butera Knowless yizihije isabukuru ya nyuma y’amavuko, ya mbere y’uko yibaruka imfura ye.

Yujuje imyaka 26 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Ukwakira 2016.

Ni ubwa nyuma yizihije isabukuru y'amavuko ataribaruka imfura ye. Mu masabukuru y'ubutaha azaba yaramaze kubyara
Ni ubwa nyuma yizihije isabukuru y’amavuko ataribaruka imfura ye. Mu masabukuru y’ubutaha azaba yaramaze kubyara

Ishimwe Clement bashakanye abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram, Yongeye kumugaragariza urukundo rutagira umupaka amukunda.

Yagize ati” Isabukuru nziza nshuti yanjye magara, mugore mwiza, mama w’umwana wanjye.

Reka iyi sabukuru tuyizihize bihagije, dore ko ari yo yanyuma twizihije mbere y’uko tuba ababyeyi. Nzagukunda kugeza ku mwuka wa nyuma nzahumeka”.

Ubutumwa ishimwe clement yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram
Ubutumwa ishimwe clement yacishije ku rubuga rwe rwa Instagram

Knowless nawe abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram yashimiye umugabo we, anamubwira ko nta mpano yamurutira umwana atwite .

Ati “Ni iby’igiciro gikomeye kuba mfite ubuzima buri gukurira mu bwanjye. Nta mpano y’isabukuru y’amavuko ibaho yakundutira kamarayika kanjye”.

Ubutumwa Knowless yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram
Ubutumwa Knowless yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram

Butera Knowless na Ishimwe Clement basezeranye kuzabana akaramata ku itariki ya 7 Kamena 2016, nyuma y’urukundo rw’igihe kirekire bagiranye.

Knowless na Clement barushinze tariki 7 Kamena 2016
Knowless na Clement barushinze tariki 7 Kamena 2016
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Butera n’a clémentndabakunda.imana izakomeze urukundo rwanyu. M ujye muyiragiza igihe muhure nibibagoye.ako kamalayika imana yabumbiye mubuzima bwawe ni igihango gikomeye.imana ikomeze ibaragire kdi umugisha wayo uhorane Namwe."urugo runezeza ruyobowe n’imana".urimfubyi Nkunda butera ndi ishyanga ariko je suis fière de toi.imana ibarere kdi izabarere nimfura yanyu.komera

dukuze yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize

Bazirinde ntibazahemukirane. Kwihangana no kwizerana ni yo mi ganda yubaka urugo.

Sissoko yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka