Kimenyi Yves yambitse impeta Miss Muyango

Umunyezamu Kimenyi Yves yambitse impeta Miss Muyango, bakaba bemeranyijwe kubana nk’umugabo n’umugore, nyuma y’igihe kitari gito bari bamaze bakundana.

Kimenyi Yves yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu, akaba no manyezamu b’ikipe y’igihugu.

Miss Muyango Uwase we yamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda 2019, icyo gihe ndetse akegukana ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic).

Urukundo rwabo rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019 kuva ubwo bakaba ari bamwe mu bakundana bakomeje kuvugwa cyane mu Rwanda biturutse ku mafoto n’amagambo y’urukundo babwiranaga cyane cyane babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Kanda HANO urebe uko uyu muhango wagenze mu mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Yabuze guhera ku kumwambika ikanzu!?🙄

Robert yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

uyu mugore ugiye kurushinga yambaye iki rwose
buriya niko azigisha abana be kwambara?

salim yanditse ku itariki ya: 1-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka