Kimenyi Yves yambitse impeta Miss Muyango: Reba uko byari bimeze mu mafoto

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 28 Gashyantare 2021 nibwo Kimenyi Yves yasabye Miss Muyango ko babana nk’umugabo n’umugore, arabimwemerera nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves akaba n’umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yaraye yambitse impeta Uwase Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto (Miss Photogenic) mu mwaka wa 2019.

Abinyujije ku rubuga rwa Instagram rwe, Kimenyi Yves yatangaje ko uyu ari umunsi wahurije hamwe ibyishimo bye, kubera ko itariki yambikiyeho impeta umukunzi we, isa n’itariki n’ubundi yamubonye bwa mbere.

Yagize ati “Ndishimye cyane uyu munsi kubera ko iyi tariki ni na yo namubonyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk’umugore wanjye ubuzima nsigaje ku Isi kuko yavuze ngo ’Yego’."

"Ndishimye kandi ndamushimira, Imana ikomeze ibane natwe muri uru rugendo, ni umugisha kuri njye kandi bigiye kuba ubuziraherezo."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka