DJ Toxxyk yakoze ubukwe

Ntwali Arnold wamenyekanye nka DJ Toxxyk yakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 na Tala Ndekezi.

Ni nyuma y’igihe kinini aba bombi bamaze bakundana bakaba basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu bibarutse muri Nzeri 2020 witwa Ayden.

Ku wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020 nibwo habaye umuhango wo gusaba no gukwa imbere y’imiryango.

Dj Toxxyk ni umwe mu bavanga umuziki mu Rwanda bazwi akaba abarizwa mu itsinda rya Dream team DJs hamwe na Dj Julz ndetse na DJ Marnaud ryatangijwe na Karurangwa Virgile wamenyekanye nka Dj Miller witabye Imana tariki 5 Mata 2020.

Ibi birori bibaye nyuma yo gushyira hanze album ya Dj Miller yitwa Shani nyuma y’amezi umunani apfuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ese ubu gusabwa ugakobwa mu kinyarwanda hanyuma nyiri ugusabwa agasohoka yambaye imyambaro y’abahinde byo si imvange??? Kubera iki mutanyurwa n’ibyanyu mukajya kwamamaza ibyabandi?? Ubwo ako kantu wambaye mutwe cg uwo mwenda wambaye Uzi bisobanura iki? Byambarwa hehe? Ryari? Na bande? KO Ubintu by’abahinde bigira imihango myinshi??? N’amako yabo!mujye mutekereza mbere yo kwibeshya kuberwa muri gakondo itari iyanyu

Bringo yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Wowe uravuga ibyo wabanje kumenya inkomoko yuyu mukombwa !ibyo yambaye arabizi

Laetitia yanditse ku itariki ya: 7-12-2020  →  Musubize

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19:6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi.Izasigaza mu isi gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka