Amafoto 30 utabonye y’igitaramo cya The Ben

The Ben, umuririmbyi w’umunyarwanda ariko uba muri Amerika (USA) yakoze igitaramo cyashimishije abatari bake kuburyo cyarangiye bamwe batabyifuza.

Abitabiriye igitaramo cya The Ben bagaragaje ibyishimo
Abitabiriye igitaramo cya The Ben bagaragaje ibyishimo

The Ben yataramiye Abanyarwanda mu gitaramo cyitwa East African Party, cyabaye ku cyumweru tariki ya 01 Mutarama 2017.

Icyo gitaramo yagikoze nyuma y’imyaka itandatu yari ishize ataba mu Rwanda kuko yavuye mu Rwanda mu mwaka wa 2010.

Yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo izo yashyize hanze akiri mu Rwanda ndetse n’izo yasohoye amaze kugera muri Amerika, zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda.

Izo ndirimbo zose yaziririmbye mu buryo bw’imbona nkumve (Live) mu gihe kirenga isaha, ibintu bitamenyerewe muri muzika Nyarwanda.

Kuva ku ndirimbo ya mbere kugera ku yanyuma wabona abitabiriye icyo gitaramo bamwenyura, bamwe bashyira amaboko hejuru abandi bo bafite za telefone zabo bafatama amafoto n’amavideo, bizabera urwibutso.

The Ben yataramiye Abanyarwanda bataha bishimye
The Ben yataramiye Abanyarwanda bataha bishimye

Bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bahamya ko icyo gitaramo The Ben yakoze ari icy’amateka, kigaragaza ko muzika nyarwanda imaze gutera intambwe ijya imbere.

Kubera ibyishimo, The Ben yongeye kugaragaza amarangamutima maze ararira. Bamwe mu bakunzi be nabo ntibabasha kubyakira nabo basuka amarira.

Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n'abantu ibihumbi n'ibihumbi
Igitaramo cya The Ben cyitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi

The Ben yashimiye Abanyarwanda ndetse n’u Rwanda muri rusange akurikije uburyo yakiriwe n’uburyo abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye igitaramo cye.

Yataramye ari kumwe n’abandi baririmbyi nka Bruce Molodie, Charly na Nina, Yvan Buravan n’abandi batandukanye bakoranye indirimo barimo Tom Close.

Andi mafoto yaranze igitaramo cya The Ben

Umuririmbyi Bruce Melodie nawe yasusurukije abitabiriye igitaramo cya The Ben
Umuririmbyi Bruce Melodie nawe yasusurukije abitabiriye igitaramo cya The Ben
Charly na Nina nabo baririmbiye abitabiriye icyo gitaramo
Charly na Nina nabo baririmbiye abitabiriye icyo gitaramo
The Ben na Tom Close bari kuririmbana
The Ben na Tom Close bari kuririmbana

Kanda hano urebe andi mafoto menshi

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

nka banya Rwanda twese dufatanyije abahanz bacu tukabatera ingabo mu bitugu bagera kure kd n’igihugu cyacu kigatera imbere.the ben kbx ni umusaza yaradushimishije.God bless him xo!!turamukunda cyne.

Steven shyaka yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

uzagaruke vuba kbs

Ntirenganya maurice yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

ndagushyigikiye kbx turikumwe

mukundente furaih yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

narinzi ko atashoborakuza nyamara music nyarwanda ndasaba kutagarucyira murwanda gusa ahubwo ninaha ibugande thou much competition ariko nibajerajeze cyane

rodah gakusi yanditse ku itariki ya: 6-01-2017  →  Musubize

Byarashimishije Nyimara Kumvako The Ben Aribuze Gutaramana N’abanyarwanda Gusa Yagaragajeko Akidukunda Kbsa

Hakorimana Robert Zoellick yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Kbs haho ageze nubwo utigeze ambihiriza noneho ubu ararenze
then Ben no1

vincent yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Kbs The ben numusaza.
wagera hariya yahamagaye
buda!♥
bikaba ibindi kbs gusa
naranezerewe cyaneeeee.

kwizera yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

narishimye cyaneee kuko uriya munsi nuwambere mumateka nukuntu the ben nabo baribafatanyije badususurukije am happy more than another day thx somuch and thx for all you do for us

latifah yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka