Miss Sandra Teta yizihije isabukuru y’amavuko afunze

Miss Sandra Teta yizihirije isabukuru y’amavuko muri gereza akaba yarafunzwe azira kongeragutanga sheki zitazigamiye, n’ubu akaba akirimo .

Ibi bibaye nyuma y’uko nta gihe kinini kirashira uyu Miss Sandra Teta afunzwe azira guha umucuruzi Nkusi Godfrey sheki itazigamiye ariko nyuma y’igihe gito bakamurekura nyuma yo kumvikana n’uyu mucuruzi uburyo azamwishyura.

Miss Sandra Teta si ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha
Miss Sandra Teta si ubwa mbere akurikiranyweho iki cyaha

Nk’uko byemejwe na Sup. Mbabazi Modeste, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Miss Sandra Teta yatawe muri yombi kuwa kabiri tariki 3 Ugushyingo 2015. Byabaye bucya ngo agire isabukuru ye y’amavuko.

Miss Sandra Teta akaba akurikiranyweho na none gutanga sheki zitazigamiye, aho ubu noneho zigera muri eshanu, ndetse hakaba hakiriho ko amasezerano yagiranye na Nkusi Godfrey atayubahirije.

Miss Sandra Teta yizihirije isabukuru y'amavuko afunze
Miss Sandra Teta yizihirije isabukuru y’amavuko afunze

Kuri iyi nshuro kandi, Miss Sandra Teta akaba yaramaze gushyikirizwa ubushinjacyaha ngo abe yaburanishwa kuri ibi byaha akurikiranyweho n’insubiracyaha.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 13 )

arko subu biterwa niki koko?
umukobwa nkuyu,Miss kweri!!! ukuntu aseka neza gusa.
arko mbona biterwa no gushaka kubaho mubuzima bworoshye knd batakoze.
birababaje,nkuyu niwe wakabaye urugero rwiza kubandi.so,ntakundi nyine yisobanure ikibimutera.

bifidele yanditse ku itariki ya: 6-11-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka