Gahima wahoze ari umugabo wa Aline Gahongayire yashyingiranywe n’uwo muri Amerika (Amafoto)
Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire bakaza gutandukana bashinjanya ubuhemu no kudashobokana, yashyingiranywe n’undi mugore witwa Nadege Narette.

Amakuru y’ubukwe bwa Gahima, ni we ubwe wayitangarije akoresheje urubuga rwe rwa Instagram ubwo yashyiragaho amafoto menshi amwe bari kurahira imbere y’amategeko mu murenge, andi barimo bifotoreza mu birori byarimo n’ababyeyi, arangije agira ati “It’s Official”.
Ubukwe bwa Gahima Gabriel na Nadege Narette bwabaye ku wa gatandatu tariki 28 Ukuboza 2019. Ni ubukwe butakorewemo imihango myinshi kuko habaye gushyingiranwa imbere y’ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Jali, hakurikiraho ibirori by’akanya gato byo gusangira n’inshuti n’imiryango yari iri aho aba bombi basezeraniye.

Nadege Narette washyingiranywe na Gahima, ni Umunyamerikakazi wuzuye akaba ari na ho atuye.
Ni umugore w’umuhanga mu masomo y’ubugenge akaba afite impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza ya Rutgers muri New Jersey, akaba n’umukozi w’ikigo cyita ku buzima cyitwa Bethel Family Clinic.
Amakuru aravuga ko nyuma y’uku gushyingiranwa, umuryango wa Gahima na Narette uzahita wimukira muri Amerika aho umugore asanzwe afite akazi.

Gahima Gabriel (Gaby) yashyingiranywe na Aline Gahongayire muri 2013 batandukana hatarashira imyaka ibiri babana mu nzu. Umwana babyaranye, yahise apfa bitera igikomere Gahongayire watangaje kenshi ko atahiriwe n’urushako.
Mu itangazamakuru, Gahima yashinje Gahongayire kuba umugore udashobotse utajya umwubaha, naho Gahongayire akavuga ko Gahima ari we udashobotse wananiwe gufata inshingano z’urugo.








Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Bibaho urugo ruhire Imana izabane nabo.