Anita Pendo arahakana amakuru amuvugwaho ko yaba atwite

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba atwite, ahubwo agahamya ko kubyibuha bisanzwe aribyo abantu baheraho bavuga ko yaba atwite.

Aya makuru y’ugutwita kwa Anita Pendo yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko uyu mwari atangiriye kubyibuha, dore ko yari umuntu usanzwe azwiho urubavu ruto kandi akaba yari abimaranye igihe kirekire.

Anita Pendo amaze iminsi yarabyibushye bigatera abantu kwibaza byinshi.
Anita Pendo amaze iminsi yarabyibushye bigatera abantu kwibaza byinshi.

Uku kubyibuha rero kwaje kwihuta bikaba aribyo byatunguye abantu ndetse bamwe bikabatera kubyibazaho kugeza ubwo batangira kuvuga ko ngo yaba atwite.

Anita Pendo aya makuru ayamaganira kure kuko we ubwe yivugira ko adatwite ahubwo ko ari ukubyibuha bisanzwe, byizanye.

Yagize ati: “Njye nta nda mfite ahubwo ndibaza impamvu abantu bakomeza barimo kubinyifuriza n’ubwo atari bibi.”

Anita akomeza avuga ko akeka ko bavuga ko atwite kubera umubyibuho amaranye iminsi, cyane ko abantu bari basanzwe bamumenyereye afite urubavu ruto.

Atungurwa cyane n’ukuntu abantu babona umuntu muto abyibushye bikaba ikibazo nk’aho abantu bato bo batemerewe kubyibuha.

Hari andi makuru ariko avuga ko Anita Pendo yaba abana n’umukunzi we Producer David mu nzu imwe, bityo kubona abyibuha akaba ariho bahera bavuga ko ngo yaba atwite, nyamara we abyamaganira kure.

Anita Pendo asaba abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibigenda bimuvugwaho ko yaba atwite kuko ari nta shingiro bifite.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Ibintacyobivuze atwite adatwiye ntacyobimaze kubitu
bwira. Mujyemutubwira amakuru atwubaka.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

Erega Kubyara Sikibazo Ahubwo n,ishema Pendowe Nibakwihorere

ndungutse celestin yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka