Anita Pendo arahakana amakuru amuvugwaho ko yaba atwite

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Anita Pendo arahakana amakuru amaze iminsi amuvugwaho ko yaba atwite, ahubwo agahamya ko kubyibuha bisanzwe aribyo abantu baheraho bavuga ko yaba atwite.

Aya makuru y’ugutwita kwa Anita Pendo yatangiye gukwirakwira nyuma y’uko uyu mwari atangiriye kubyibuha, dore ko yari umuntu usanzwe azwiho urubavu ruto kandi akaba yari abimaranye igihe kirekire.

Anita Pendo amaze iminsi yarabyibushye bigatera abantu kwibaza byinshi.
Anita Pendo amaze iminsi yarabyibushye bigatera abantu kwibaza byinshi.

Uku kubyibuha rero kwaje kwihuta bikaba aribyo byatunguye abantu ndetse bamwe bikabatera kubyibazaho kugeza ubwo batangira kuvuga ko ngo yaba atwite.

Anita Pendo aya makuru ayamaganira kure kuko we ubwe yivugira ko adatwite ahubwo ko ari ukubyibuha bisanzwe, byizanye.

Yagize ati: “Njye nta nda mfite ahubwo ndibaza impamvu abantu bakomeza barimo kubinyifuriza n’ubwo atari bibi.”

Anita akomeza avuga ko akeka ko bavuga ko atwite kubera umubyibuho amaranye iminsi, cyane ko abantu bari basanzwe bamumenyereye afite urubavu ruto.

Atungurwa cyane n’ukuntu abantu babona umuntu muto abyibushye bikaba ikibazo nk’aho abantu bato bo batemerewe kubyibuha.

Hari andi makuru ariko avuga ko Anita Pendo yaba abana n’umukunzi we Producer David mu nzu imwe, bityo kubona abyibuha akaba ariho bahera bavuga ko ngo yaba atwite, nyamara we abyamaganira kure.

Anita Pendo asaba abakunzi be n’Abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibigenda bimuvugwaho ko yaba atwite kuko ari nta shingiro bifite.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

nimumumpe ndamwiyabirire

niyonkuru simeons yanditse ku itariki ya: 26-09-2023  →  Musubize

Eeeee!!! Shya,ashyobora kuba atwite koko,nkurikije,uko nari muzi yikubye (3)gusa bazarebe atazayikuramo,eee !!ararebana agasuzuguro.

Gatashya(karera) yanditse ku itariki ya: 5-01-2014  →  Musubize

Amezi 9 + 15

ivubi yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

niba aribyo bizagaragara ntakabuza

cecilemukarubayiza yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

biramureba

amazi yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

biramureba haruzamurererase

sunzu yanditse ku itariki ya: 19-12-2013  →  Musubize

Uyu mukobwa akwiye kwiyubaha nk’umwari w’i Rwanda, urabona ukuntu yigize a!!!!?????

asimwe yanditse ku itariki ya: 18-12-2013  →  Musubize

Sha David ararengana ni cya kigabo kigufi babyinanaga muri PRIMUS GUMA GUMA, nabonye ari hatari nawe yatwawe!!!!

mani yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

Abahungu twiyubahe!!!!!!!!!!!

yona yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

abasore bararongora , reba nawe uko yikonkinze ngo ni star!!!!!ahahaaaaah, mu rwanda haracyari ubujiji bwinshi cyane , abantu babona ibintu muri za tv zo hanze bagashaka kubyigana , urabona ukuntu yakaraze ijosi wagirango arwaye ibikanu, umukobwa nucisha make, akberwa n’ubwitonzi, akavuga yoroheje kandi akarangwa n’isuku cyimeza, bitari ukwisiga ibimutukuza aho usanga amatama yarabaya nk’amatomati, nahon bene aba nabigihe gito nyuma agasubira muturage bwe.....

Gloria yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ubundi se abaye atwite byo bitwaye iki? Uzi ko Abanyarwanda namwe mukabya. Yavuze ku mugaragaro ko akundana na producer David simbona rero ko aramutse amutwitiye umwana byaba ari ikibazo?

Marie Claire yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Thanks Kigali today, rata mujye mushyiraho amakuru yose abantu bitoranyirize ntawusoma kungufu, cyakoze hagiye habaho rubrique byaba byiza like amakuru, imyidagaduro, ubuzima, politique etc byaba byiza kugira ngo abantu bahitemo ibyo basoma aho gufungura ukagwa nkuru nkiyi kandi wenda washakaga kumenya ibya congres ya RPF etc

able yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka