Nkwibutse bimwe mu bitaramo byaranze umwaka wa 2019 mu Rwanda

Muri uyu mwaka wa 2019, mu Rwanda habaye ibitaramo byinshi, ariko hari ibyagiye bisigara mu mitwe ya benshi. Kigali Today, yifuje kukwibutsa bimwe mu bitaramo byaranze uyu mwaka, bikitabirwa n’abantu benshi.

Kigali New Year Countdown: Ni igitaramo ngarukamwaka cyinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya. Igitaramo cyasozaga umwaka wa 2018 cyinjiza Abanyarwanda mu mwaka wa 2019, cyabaye mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2018 muri Kigali Convention Centre.

Cyatumiwemo abahanzi bakomoka muri Nigeria Simi na Patoranking, aho bashimishije imitima ya benshi bacyitabiriye. Iki gitaramo cyaririmbyemo n’abahanzi b’Abanyarwanda nka Charly na Nina na Bruce Melodie, ndetse na bamwe mu bavanga umuziki (DJs) barimo , DJ Miller, DJ Toxxyk na DJ Waxxy ukomoka muri Afurika y’Epfo.

Miss Nimwiza Meghan akimara gutorwa
Miss Nimwiza Meghan akimara gutorwa

Miss Rwanda: Ni irushanwa rikomeye riba buri mwaka, ahatorwa Nyampinga, umukobwa mwiza mu bwenge, umuco n’uburanga uzahagararira Igihugu. Igitaramo cyo gutora Nyampinga wa 2019, cyabaye mu ijoro ryo kuwa 27/01/2019, hatorwa Meghan Nimwiza.

Iwacu Muzika Festival: Mu gusoza Iserukiramuco ‘Iwacu muzika Festival’, hateguwe igitaramo gitumirwamo umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika y’Iburasirazuba, Naseeb Abdul Juma, uzwi cyane nka Diamond Platnumz.

Ni igitaramo cyatangiye mu ijoro ku wa gatandatu gisozwa mu rukerera rwo ku cyumweru, tariki ya 18 Kanama 2019. Ni igitaramo cyaranzwe no kwizihirwa kw’abacyitabiriye, aho abakobwa bazamukaga ku rubyiniro, bakabyinisha bidasanzwe umuhanzi Diamond.

Kwita Izina Concert: Ababashije kwitabira iki gitaramo, banyuzwe cyane n’imibyinire y’Umunyamerika Shaffer Chimere Smith wamamaye mu muziki ku izina rya Ne-Yo, wari wagitumiwemo.

Iki gitaramo cyabereye mu nyubako ya Kigali Arena mu ijoro ryo ku wa gatandatu rishyira ku cyumweru, tariki ya 8 Nzeri 2019. Cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), mu bikorwa biri muri gahunda zo gusoza umuhango wo Kwita Izina abana 25 b’ingagi, wabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 6 Nzeri 2019.

Ku rubyiniro, Ne-Yo yabanjirijwe n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo itsinda rya Charly na Nina, Bruce Melodie, Riderman na Meddy.

Youth Connekt: Ubusanzwe Youth Connect ni gahunda yatangijwe na Perezida Paul Kagame, aho urubyiruko rwa Afurika ruhurira mu nama rukaganira ku bibazo rufite rugamije kugira uruhare mu gushaka ibisubizo.

Tariki ya 09/10/2019, yuma y’ibiganiro by’umunsi wa mbere byabereye muri Kigali Arena, habereye igitaramo cyitabiriwe n’umunya Nigeria Patoranking, wabanjirijwe ku rubyiniro na Queen Cha, Bruce Melody ndetse na Meddy.

Sounds of Summer: Iki gitaramo cyari cyatumiwemo umuririmbyi Ya Levis ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, wasanze akunzwe cyane n’Abanyarwanda, mu njyana n’imibyinire ye, aho abyinisha umubiri wose, cyane cyane igice cyo hasi.

Uyu muhanzi yafatanyije na Maleek Berry n’Umunyagana Eugy. Mbere y’uko bajya ku rubyiniro, abitabiriye igitaramo basusurutswaga na Syntex, DJ Toxxyk n’umunyarwenya Michael Sengazi .

Rwanda Cultural Fashion Show: Ku nshuro ya karindwi, iki gitaramo kiba kimurika imideli inyuranye, hagamijwe kwereka Abanyarwanda ko umuco wabo ufite agaciro gakomeye, kandi ko ari bo bagomba kuwusigasira.

Inganzo yaratabaye: Ni igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Jules Sentore uzwi cyane mu njyana ya gakondo, cyabaye kuwa 05 Nyakanga 2019, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Iki gitaramo cyaranzwe n’umuziki w’umwimerere, abahanzi nka Intore Masamba, Ingangare, Ibihame Cultural Troupe ndetse na Gakondo Group na bo bakaba baragaragaje ko bazi gutarama kinyarwanda.

Bigomba guhinduka II: Ni igitaramo cyateguwe na Daymakers ihagarariwe na Clapton Kibonke. Batumiyemo abandi banyarwenya batandukanye bagaragaye ku rubyiniro barimo nka Michael Sengazi, Bishop Gafaranga, n’abandi batandukanye.

Harimo kandi n’umuhanzi Bushali ukunzwe muri iyi minsi mu njyana ya Kinyatrap, muri icyo gitaramo hakaba haratumiwe n’abavuza ingoma z’Abarundi.

Seka Live: Iki gitaramo cyabereye muri Marriott Hotel mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019, cyayobowe na Nkusi Arthur ‘Rutura’ ukuriye Arthur Nation igitegura.

Kuri iyi nshuro hatumiwe abarimo Klint da Drunk wo muri Nigeria, Dr. Ofweneke wo muri Kenya. Cyari kirimo kandi abanyarwenya batandukanye bo mu Rwanda bakizamuka barimo Patrick, Milly, Merci, Divine wamenyekanye nka Mabuja, Zaba Missed Call ndetse n’abandi.

Edouard Bamporiki ari mu bashimiye Social Mula ku kazi gakomeye yakoze
Edouard Bamporiki ari mu bashimiye Social Mula ku kazi gakomeye yakoze

Ma Vie album launch: Umuhanzi Social Mula, yamuritse album ye ya mbere yise ‘Ma Vie’ mu gitaramo gikomeye yakoze mu ijoro ryo kuwa 23 Ugushyingo 2019 muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo uyu muhanzi yatunguriwemo n’umusore Uwikunda Jean de Dieu, ufite ubumuga bwo kutabona, wamushushanyije, akamuzanira ifoto ye mu gitaramo.

Abitabiriye igitaramo cya Hillsong Kigali
Abitabiriye igitaramo cya Hillsong Kigali

Hillsong London: Ni igitaramo cyashimishije abakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, cyabaye kuwa 06/12/2019. Byagaragaye ko cyari gitegerejwe n’abantu benshi, aho abantu bujuje icyumba cyaberagamo muri Kigali Arena.

City of Kigali: Mu rwego rwo gususurutsa abatuye Umujyi wa Kigali, buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi hategurwa igitaramo gifasha abatuye Umujyi wa Kigali kwidagadura batishyuye amafaranga, bagasusurutswa n’abahanzi banyuranye.

Muri uyu mwaka, hatumiwe abahanzi nka Dream Boys, Alyn Sano, Fireman, Makanyaga, King James, n’abandi.

Kigali Jazz Juction: Ibitaramo bya Kigali Jazz Juction, muri uyu mwaka byitabiriwe n’abahanzi mpuzamahanga banyuranye, aho bagenda bahurira ku rubyiniro n’abahanzi Nyarwanda, kugira ngo impano zabo zimenyekane ku rwego mpuzamahanga.

Muri uyu mwaka kandi, iki gitaramo cyitabiriwe n’umuhanzi ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, Awilo Longomba.

Mu bahanzi bitabiriye ibi bitaramo mu mwaka wa 2019, twavuga nk’Umunyamerika Jidenna wahuye na Bruce Melody, Johnny Drille wahuye na Sintex, Nyashinski na Zahara bahuye na Amalon, …

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka