Mozes Radio waririmbaga muri Good Life yitabye Imana
Abakunzi b’umuziki wa Uganda babyukiye ku nkuru y’akababaro y’uko umwe mu bari bagize itsinda rya Good Life, Moses Ssekibogo wari uzwi nka "Radio" yitabye Imana.

Iby’urupfu rwe byamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 1 Gashyantare 2018, nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze mu bitaro ameze nabi cyane.
Yagiye muri "Coma" nyuma yo gukubitwa n’umwe mu bashinzwe kurinda akabari yari yasohokeyemo kitwa Sky Lounge ko muri Kampala, tariki 22 Mutarama 2018.
Amakuru atandukaye yakomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru ku cyaba cyarateye ubwo bushyamirane, avuga ko byaturutse ku kutumvikana na nyir’akabari, bigatuma ushinzwe kukarinda yadukira Radio akamuhondagura akamugira intere.

Ariko abaganga bemeje ko yakubise umutwe hasi, akagira ibikomere by’imbere mu mutwe, byanatumye abakunzi be bamara iminsi bahagayikiye ubuzima bwe.
Mbere gato y’uko apfa, abakunzi be bari bamuteguriye amasengesho yo kumusengera, yagombaga kuba kuri iki Cyumweru tariki 4 Gashyantare 2018
Ohereza igitekerezo
|
Birambabaj cyan rwos kuk namukundag, Imana imwakir.
nuko ntari umuntu ukomeye ngo ikifuzo cyanjye kibe itegeko ariko rwose uwamukubise nanjye namusabira gukubitwa mpaka apfuye nawe kuko bibiliya ibivuga neza ko uwicishije inkota nawe azayicishwa.
Radio IMANA imwakire mubayo tuzahoratumwibuka.
gusa pole sana mungu amubariki.
Ndifuza ko uwokwagirwa n’icaha yobihanirwa kuko ntakititonderwa.ufashingingo gihutihuti ntivyigera biba vyiza.
RIP radio IMANA imwakire mubayo.
IYONKURU IRABABAJE REDIO IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
Yooo!! mozes radio imana imwakire mubayo twamukundaga
Nonese uwamukubise bamuvugaho iki?
mbega inkuru mbi ya mugitondo birababaje biteye n’agahinda.Good life ndi umwe muba fans bayo, gusa WIZO ni yihangane ntago asigaye wenyine, twebwe nkaba fanas ba good life tugufashe mumugongo, ihangane. R.I.P RADIO.
Yo mbega inkuru mbi ya mugitondo! birambabaje binteye nagahinda, Good life nayikundaga cyane! WIZO nawe yihangane ntago asigaye wenyine turi kumwe nkaba fans ba Good life. R.I.P RADIO.
Ndababaye cyaneeee! nanjye namukundaga birenze arko nyine lmana yisubije ibyayo ntampaka twatera imwakire mu bayo.ntakundi