Umwana wa Michael Jackson ngo yashatse kwiyahura

Paris Jackson, umukobwa w’imyaka 15 wa nyakwigendera Michael Jackson yajyanywe mu bitaro ikitaraganya tariki 05/06/2013 nyuma yo gushaka kwiyahura yikase umutsi wo ku kaboko.

Mu rucyerera ngo Paris Jackson ngo yahamagaye umujyanama ushinzwe abantu bashaka kwiyahura, maze nawe ahita yihutira guhamagara 911 ari yo nimero ya Polisi muri Leta Zunze Ubumwe z’America abasaba ko bajya kureba uko bimeze mu rugo rwa Michael Jackson mu mujyi wa Calabasas muri Leta ya California.

Ushinzwe kuburanira umuryango wa Jackson, Attorney Perry Sanders, yabwiye abanyamakuru ko iyo umukobwa ageze mu myaka y’ubwangavu aba ari mu bihe bikomeye ku buryo byose bishoboka, cyane cyane ku mwana uba yarabuze umubyeyi yakundaga cyane.

Paris Jackson ngo yashatse kwiyahura yikebye ku kaboko.
Paris Jackson ngo yashatse kwiyahura yikebye ku kaboko.

Perry Sanders yakomeje asaba abanyamakuru agira ati: “Paris nta kibazo afite gihambaye kandi arimo arakurikiranwa n’abaganga. Rwose mugerageze mwubahe ubutavogerwa bw’umuryango”.

Andi makuru atangwa n’abantu bo kwa Jackson aremeza ko uwo mwana atigeze ashaka kwiyahura, ahubwo ko yari afite ikibazo yashakaga kumvikanisha; nk’uko byatangajwe na CNN.

Hari hashize iminsi Paris Jackson na nyirakuru Katherine Jackson hamwe na basaza be babili Prince na Blanket batanze ikirego mu butabera bashinja televisiyo yitwa AEG Live yatangaje ku mugaragaro mu 2009 ko Michael Jackson ngo yahitanywe n’ibiyobyabwenge yafataga nyuma yo gucuranga kugira ngo abashe kugoheka.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka