Uganda: Jose Chameleon yagizwe ambasaderi wo guteza imbere ubukerarugendo

Umuriribyi José Chameleone wo muri Uganda yasabwe n’umukuru w’inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu kwita ku buryo bwihariye ku kwamamaza no kumenyekanisha ubukerarugendo bw’ahantu nyaburanga 40 haherereye mu gace kitwa Busoga aho muri Uganda.

Umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga yafashe icyo cyemezo akurikije ko José Chameleone ari icyamamare muri muzika, akaba afite n’abakunzi benshi; nk’uko bitangazwa n’urubuga www.ugandaonline.net.

Uyu José Chameleone nawe yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Facebook ko yishimiye izo nshingano yahawe, aho yagize ati “Biragaragara ko umuziki ari ururimi rw’isi yose, ukaba uzafasha benshi ngezaho ubutumwa kumenya ubwiza bwa Busoga na Uganda yose, ndetse benshi bakazaboneraho kuhakorera ubukerarugendo.”

Umuhanzi José Chameleone ukundwa na benshi mu karere, yabaye mu Rwanda igihe kinini, aho yakoze akazi k’ubukanishi mu gace ka Nyamirambo, ahazwi nka Califoniya ndetse na Tarinyota, mbere y’uko ajya gukora umuziki akamenyakana cyane.

Amaze gutwara ibihembo byinshi mu muziki, akaba anafite abakunzi mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruharereyemo.

Turatsinze Bright

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka