Rihanna yakoze ibitaramo birindwi mu minsi irindwi mu bihugu birindwi

Umuhanzikazi w’imyaka 24 Rihanna akomeje urugendo rw’ibitaramo birindwi yise 777 Tour akorera mu bihugu birindwi mu gihe cy’iminsi irindwi.

Kuwa mbere tariki 19/11/2012 yari ageze Londres mu Bwongereza aho yakoreye igitaramo cya gatandatu ahitwa Kentish Town Forum, akanahagurishiriza album ye yitwa ’Unapologetic’.

Igitaramo cyatangiranye ibakwe ryinshi n’ibyishimo ari byose mu bakunzi be, ariko atangiye indirimbo ye yitwa ’Where Have You Been’ ahita ahagarara nyuma y’uko hari habaye ubwumvikane buke hagati ye n’abacuranzi be babaye nk’abacecekesheje ibyuma atangiye kuririmba.

Rihanna yahise abahindukirana agira ati: ’’What the f**k is that? Why is the track off with the band? This is the s**t’’. Umuntu agenekereje mu Kinyarwanda cyiyubashye yagize ati: “Ariko se muri mu biki? Kuki indirimbo icecetse? Si mbyumva rwose!”

Rihanna mu gitaramo i Londres.
Rihanna mu gitaramo i Londres.

Ku mugoroba wo kuwa mbere Rihanna yari yaciwe amande y’ama pound 200.000 kubera indege ye yari yatinze guhaguruka ku kibuga kandi bari bayihaye uruhushya rwo guhagaruka inshuro zirenze imwe.

Rihanna ageze aho yagombaga gucurangira hitwa Westfield shopping centre mu mujyi wa Stratford, mu burasirazuba bwa Londres, yhawe sheki (cheque) y’ama pound 500.000 kubera ko yakije urumuri rwa Noheli mu mujyi wa Londrea, gusa yatengushye abafana be kuko yaririmbye indirimbo imwe rukumbi.

Umunsi n’ubusanzwe wari watangiye nabi, aho abanyamakuru bari bamuherekeje mu ndege ye yamuzengurutsaga mu bitaramo bya 777 batangiye kurambirwa kubera ko atabahaga umwanya uhagije wo kuganira nabo. Harimo ndetse n’umunyamakuru w’umunya Australia warutse mu ndege ubwo bavaga Berlin mu Budage berekeza mu Bwongereza.

Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru US Weekly, Ian Drew, nawe uherekeje Rihanna mu bitaramo bye aragira ati: Ibibazo byatangiye indege ikimara guhaguruka. Byatangiye ubwo umwe mu bakozi bo mu ndege ya Rihanna yagiye yirukanka gufunga umuryango w’inyuma bari bibagiwe gukinga kandi indege itangiye guhaguruka.

Rihanna.
Rihanna.

Ian Drew akomeza agira ati ibumoso bwanjye, nagiye kumva numva abantu bamwe batangiye guteza akavuyo baririmba indirimbo ya Rihanna yitwa ’What’s My Name’ bagera hagati bakaririmbamo izina rye ’Rihanna’ aho kuvuga ngo ’Hey Na Na’ nk’uko abivuga mu ndirimbo ye.

Abanyamakuru nabo bari bicaye ahabagenewe bahise bungamo bavugira hejuru basubiramo izina rya ‘Rihanna’ kugira ngo barebe ko yakwemera akaza aho bari. (Abanyamakuru benshi bari mu ndege ye bari bakomeje kwidoga ko umuhanzikazi Rihanna yanze kubaha ikiganiro imbona nkubone).

Ian Drew ati: ubwo nagiye kubona nanone mbona umunya Australia w’umu DJ kuri Radio wari urimo kuvuza ikinanda (harmonica) arahagurutse nta kambaro na kamwe kamurangwaho atangira guceza abari mu ndege birabacanga!

Ibitaramo bya Rihanna yise ’777’ yabisoreje i New York ku mu goroba wo kuwa 20/11/12.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu mukobwa byo mubigaragara byo inoti arazifite kandi numuziki arawuzi kandi arakunzwe ikibica nikimwe nuko arabana ba rusofero mwibagiwe ko irondere ko yaririmbaga
yikorakugitsina cyane bigatungura abantu benshi

ntirenganya j bosco yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Kabisa uyu muntu wanidse iyi nkuru we nawe hari title yagakwiye kuyiha gusa ntakibazo mukomereze aho pe najye mbakurrikrira hafi

nelson francois kingjunior yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

uyu munyamakuru nako umwanditsi w’iyi nkuru rwose nahabwe amahugurwa cg abakora editing nabo bafungure amaso barebe ibyanditswe:Rihanna yakoze ibitaramo birindwi mu minsi irindwi mu bihugu birindwi niwo mutwe w’inkuru.ni hehe? mu bihe bihugu birindwi avuga ? aka ni akazi kabi peee

Nyakanga yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka