Kanye West na Paul McCartney bazitabira igitaramo cyo gutabara abasizwe iheruheru na Sandy

Icyo gitaramo kigamije gukusanya inkunga yo gutabara abanyamerika baherutse kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga witwa Sandy kizabera ku rubuga rwa Madison Square Garden muri Leta ya New York tariki 12/12/2012 ari nayo mpamvu bakise 12-12-12.

Kanye West, Paul McCartney, Bruce Springsteen, E Street Band, Jon Bon Jovi, Billy Joel, Alicia Keys, Roger Waters n’itsinda bita the Who nibo bahanzi b’ibyamamare bazitabira icyo igitaramo.

Iyi nkuru dukesha MTV iratangaza ko amafaranga azava muri icyo gitaramo azahabwa umuryango utabara abari mu kaga witwa the Robin Hood Relief Fund, ukorana n’indi miryango yo muri USA mu gutabara abasizwe iheruheru n’umuyaga Sandy.

Igitaramo cyateguwe na Clear Channel, Madison Square Garden Company na Weinstein Company, isosiyete yigeze no gutera inkunga igitaramo cyo gutabara abasizwe iheruheru n’ibitero bya Al-Qaeda byo kuwa 11 Nzeri 2001.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka