Jennifer Lopez ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’ibyamamare

Umuririmbyikazi Jennifer Lopez aza imbere ku rutonde rw’icyamamare ku isi; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes cyo muri Amerika.

Uretse amafaranga menshi yinjiza, Jennifer Lopez arakunzwe cyane mu itangazamakuru. Afite abantu miliyoni 6.6 bamukurikira kuri Twitter na miliyoni 12 kuri Facebook. Umwaka ushize Jennifer yinjije miliyoni 52 z’amadolari y’Amerika.

Jennifer Lopez afite umubavu wamwitiriwe, afite kandi n’ubwoko bw’imyenda, ndetse akaba ubu ari umwe mu batanga amanota mu irushanwa “American Idol”.

Uyu mwanya yawusimbuyeho Oprah Winfrey wakunze kuba uwa mbere kuri uru rutonde, hakurikijwe amafaranga umuntu yinjiza ku kwezi, uburyo ahabwa umwanya mu bitangazamakuru, ndetse no ku mbuga mpuzambaga (social network). Yinjije amadorali y’Amerika miliyoni 165.

Igitangaje ku rutonde rw’uyu mwaka ni ukuntu abanyamuzika bibasiye imyanya icumi ya mbere, kuko bafashe mo itandatu.

Umuhanzi wa kabiri ugaragara kuri uru rutonde ni Justin Bieber, waje ku mwanya wa gatatu, akaba yitegura gusohora album ye mu minsi iri imbere yitwa “Believe”. Uyu mwana w’imyaka 18 gusa yinjije amadorali miliyoni 55 akuye mu bitaramo no kugurisha indirimbo.

Umuhanzi ukurikiraho kandi ufite umwanya wa kane ni Rihanna. Nubwo amaze iminsi ajyanywe mu bitaro kubera umunaniro, uyu mwanya uramuha imbaraga zo gusoza imyiteguro yo gusohora Album ye ya 7.

Umwanya wa gatanu watwawe n’uwari usanzwe ari ku mwanya wa mbere ariwe Lady Gaga, hamwe n’umushahara ungana na miliyoni 52 z’amadolari y’Amerika.

Britney Spears niwe uza ku mwanya wa gatandatu, ndetse na Katy Perry waherutse abandi bahanzi ku rutonde rw’icumi ba mbere b’ibyamamare.

Dore abantu icumi ba mbere kuri uru rutonde rwa 2012:

1- Jennifer Lopez
2- Oprah Winfrey
3- Justin Bieber
4- Rihanna
5- Lady GaGa
6- Britney Spears
7- Kim Kardashian
8- Katy Perry
9- Tom Cruise
10- Steven Spielberg

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka